Menya indwara ushobora kwandura igihe wogosha umusatsi wawe

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 3

Kogosha umusatsi ku bagabo ni ngombwa kuri benshi kugira ngo bakomeze kugira isuku n'ubuzima ubwiza.

Abagabo bamwe bogosha umusatsi wabo buri cyumweru, buri kwezi, abandi si kenshi, ariko buri wese afite umwanya we wo kogosha umusatsi we.

Ariko iyo isuku itubahirijwe, abahanga baburira ko indwara nyinshi zishobora gukwirakwira.

Inshuro nyinshi abantu bahangayikishwa n'ubwiza bazagira nyuma yo kwiyogoshesha, hatitawe ku bikoresho byakoreshejwe.

Nubwo ubu hari ibikoresho bigezweho byo kogosha umusatsi, haracyari ibyago byo gukwirakwiza indwara ku rugero rumwe n'urwo mu bihe byashize aho abantu bakoreshaga imashini za cyera zogosha, imikasi cyangwa urwembe.

Ingaruka zo kwandura indwara muri 'salon' y'imisatsi ziba nyinshi iyo isuku y'ibikoresho ititaweho.

Hari igihe impanuka zibaho iyo umuntu arimo kogoshwa, urugero nko gukomereka ku mutwe no gukomereka guto cyane umuntu atabona byoroshye.

Byongeye kandi, abahanga mu by'ubuzima bavuga ko ibi bikomere bito aribyo bitera kwanduzanya indwara iyo ibikoresho byakoreshejwe bidasukuye neza.

Igiteye impungenge ni uko ibimenyetso by'iyi ndwara bitagaragara vuba, bamwe batangira kubyimba cyangwa bagatangira gutakaza umusatsi batazi aho ikibazo giherereye, nk'uko bivugwa na Dr. Sani Abubakar, impuguke mu by'ubuzima rusange.

Dr. Sani avuga ko indwara nyinshi z'uruhu, cyane cyane ku mutwe, ziterwa n'umwanda abantu bakura ahantu basuka umusatsi cyangwa bogoshera.

Nk'uko abivuga, 'igikoresho icyo ari cyo cyose cyegereye uruhu rwawe, niba uwagikoresheje mbere yarakomeretse, gishobora kuba intandaro yo kwandura.'

Uyu muganga avuga indwara umuntu ashobora kwandurira aho hantu:

Indwara y'ibihara (Ringworm)

Dr Sani avuga ko iyi ndwara yandura iyo urwembe cyangwa ibindi bikoresho byakoreshejwe n'umuntu urwaye indwara z'uruhu nka eczema cyangwa psoriasis.

Ati: "Iyi ndwara ituma umutwe ugira ibisebe, hanyuma bigatuma umuntu atangira gutakaza umusatsi."

Hepatitis C

Iyi ndwara nayo yandurira mu maraso.

Dr Sani asobanura ko kudahindura imashini zo kogosha cyangwa kudasukura ibikoresho byo kogosha bikwirakwiza mikorobe z'iyi ndwara.

Bityo ibyago bikaba ari byinshi ku muntu wakoreshwaho igikoresho kidasukuye neza cyabanje gukoreshwaho umuntu ufite iyi ndwara.

HIV /AIDS

Nubwo bitoroshye kuyandura gutya, Dr Sani avuga ko hari ibyago byo kwandura virusi itera SIDA mu gihe umuntu wanduye atemwe n'igikoresho cyogosheshejwe hanyuma icyo igikoresho kigakoreshwa n'undi muntu.

Sani asobanura ko iyi ndwara ibaho iyo bacteria zinjiye mu ruhu nyuma yo kogoshwa, bigatuma habaho kubyimba, cyane cyane inyuma ku ruhu.

Ubuheri

Nubwo iyi ndwara idafitanye isano riziguye no kogosha, muganga avuga ko ishobora guterwa no gukoresha ibitambaro cyangwa 'serviette' yanduye cyangwa ibikoresho byo kogosha bidasukuye neza.

Uburyo bwo kwirinda

Sani asobanura ko icya mbere gikomeye ari ugukoresha imashini yo kogosha ifite isuku.

Ko ibikoresho byo kogosha bigomba gusukurwa mbere yo gukoreshwa

Kwirinda kogosha ahantu hari igisebe

Ababyeyi bagomba kwitondera abana babo mu gihe babogosha kandi ko ari byiza gutunga ibikoresho byawe byo kogosha.