'Nta mategeko': Uburyo bushya bwa Putin mu guhindura imijyi ya Ukraine idaturwa

Ahavuye isanamu, Getty Images/BBC
- Umwanditsi, Olesya Zhigalyuk
- Igikorwa, ВВС News, Igisata c'ururimi rwa Ukraine
- Umwanditsi, Ilya Abishev
- Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC News Russian ku bibazo bya gisirikare
- Umwanditsi, Catherine Heathwood
- Igikorwa, BBC News World Service
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 7
Mu buryo butangaje bw'ibintu binyuranije n'uko bisanzwe, abasirikare ba Ukraine bari ku rugamba ubu bahamagara iwabo muri Kyiv babaza imiryango yabo ko itekanye, aho kuba ari imiryango ibabaza uko bamerewe.
" Abantu ubu bavuga ko Kyiv ariyo yabaye umujyi w'urugamba", niko Peter Dickinson, ubayo, yabwiye BBC World Service.
''Muri make, ubu biteye ubwoba, bishobora kuba binateye ubwoba kuruta imijyi yindi iberamo intambara."
Mu byumweru bishize, Uburusiya bwongeye ibitero bya missile ndetse n' iby' indege zitagira aba pilote ku murwa mukuru wa Ukraine no ku yindi mijyi minini, bihitana ubuzima bw'abasivile, harimo amashuri, amavuriro, hoteri, ibigo bibika amakuru, gariyamoshi n'ibiraro.
Nk'urugero tariki 30 z'ukwezi kwa 9, indege zitajyamo aba pilote zangije amaduka abiri hafi ya Kyiv. Umunsi ukurikiyeho, indi ndege yarashe ku nyubako y'ishuri mu karere ka Solomianskyi mu mujyi, n'agace k'ubucuruzi mu karere ka Odesa kararashwe.
Ku itariki 8 z'ukwezi kwa cumi, indege itajyamo umupilote y' Uburusiya yaguye ku ishuri ry'incuke mu karere ka Bucha muri Kyiv.
Ministeri y'ingabo y' Uburusiya ivuga ko inzu z'abasivile zifashishijwe mu gukora cyangwa kubika intwaro- yibasira inyubako z'ingabo n'inganda z'ubwirinzi.
Ariko Komiseri w'uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko ya Ukraine, Dmytro Lubinets, avuga ko hagati ya Mutarama (1) na Kanama (8), ibitero by'u Burusiya byishe cyangwa bikomeretsa abasivile 15.280. Iyi mibare ikaba yiyongereyeho 55% ugereranyije n'igihe nk'icyo cyo mu mwaka ushize.

Ahavuye isanamu, Reuters

Kimwe mu bitero by'Uburusiya "bibi cyane", cyahitanye abantu 25, harimo n'
abana, nk'uko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky abivuga.
Ibisasu byakomeje kugabwa ku mijyi ya Ukraine ni kimwe mu byaranze iyi ntambara kuva Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yatangiza igitero simusiga cyo kwigarurira Ukraine mu mwaka wa 2022.
Porofeseri Phillips O'Brien wo muri Kaminuza ya St Andrews yabwiye BBC ati: "Ibi si impinduka mu ngamba z'intambara, ahubwo ni ukwiyongera k'ubukana bwayo".
Ariko Dickinson, utunganya ibiganiro bya Ukraine Alert ya Atlantic Council avuga ko imiterere y'ibi bitero itandukanye, kuko Kyiv iraswaho amanywa n'ijoro.
Avuga ati: "Ni ikibazo gikomeye ku buzima, ariko nanone gihungabanya ibintu byinshi, kuko bivuze ko ari amashuri atafungura, ubucuruzi ntibwakora, buri gihe ntawe uba azi ikiri bube."
Kimwe mu bimenyetso bigoye cyane kuri uku kwiyongera ni uko barimo kurasa ibiraro ku ruzi rwa Dnipro rugabanya umurwa mukuru wa Ukraine, ibyo Dickinson avuga ko " bifatiye runini cyane umujyi".
Inkombe y'iburyo y'uwo mugezi niho hari ibiro bya Leta, ubucuruzi n'ubuzima bw'ubukungu bw'umurwa mukuru, naho ahasigaye higanjemo aho gutura.
Nta mihanda yo munsi y'ubutaka, ni ibiraro gusa, binyuraho gari ya moshi, ndetse n'imihanda isanzwe. Kandi buri munsi abantu bakora ingendo hagati y'ibyo bice byombi.
Igihe cy'ubukonje kiraje
Drone z'Uburusiya zishobora kuba zidafite imbaraga ku rwego zasenya inyubako nini nk'ibiraro, nk'uko Dickinson avuga, rero kuzihatira gufunga bisa nk'aho ari yo ntego. N'igihe biri kuba nacyo gifite ubutumwa.
Akomeza avuga ati: " Iyo baba bagambiriye kwangiza ibikorwa remezo byonyine, bakabaye babikora byoroshye mu ijoro cyangwa mu gitondo cya kare... byagira ingaruka zimwe ariko byibura bidatwaye ubuzima bw'abantu. Ariko siko bari kubigenza, babikora mu masaha y'urujya n'uruza rwinshi.
Yunzemo ati: "Biragaragara ko ibi bikorwa biri gukorwa nk'ingamba zateguwe ku bushake. Ntibyumvikana kuvuga ko ari ingaruka zitateganyijwe z'intambara cyangwa ko byari ibitero byagabwe ku bikorwa bya gisirikare byemewe, kuko ibimenyetso byinshi bigaragaza ko byibasiye abaturage n'ibikorwaremezo by'abasivile.
Zelensky ubwe yabwiye Financial Times ati: " Abarusiya ntibashoboye kutwigarurira. Ubu rero barimo kugaba ibitero binini, bakica abantu ku bwinshi. Kandi birumvikana, barashaka gusenya ibiraro byacu, kandi uko tubyumva, basenye ibigo byacu by'amakuru, murandasi, itumanaho, amavuriro, ibigo by'incuke, amashuri, kaminuza, ibintu byose. Urebye barashaka ko abantu guhunga imijyi yabo.
Yongeraho ati: "Turabizi ku makuru y'ubutasi na bamwe mu bantu bari hafi ya Putin ko kuva mu ntangiriro z'ukwezi kwa cyenda (9), Putin yavuze ko "Nta mategeko"
Zelensky atekereza ko Putin ashaka kugira ''Ukraine ahantu hadatuwe n'abasivile uko byashoboka kose, cyane ko igihe cy'ubukonje kiri kuza".
Kandi mu gihugu aho ubushyuhe bumanuka bukagera hasi ya 20C (-20C), imijyi itagira umuriro n'amazi, mu guca inganda z'ingufu ziturutse kuri nikleyeri byashyira ubuzima mu kaga.
'Gukwirakwiza ubwoba'
"Ubifatanyije byose, ni ukugirango bashyire igitutu cya politike kuri leta ya Ukraine ngo yemere ibyo Uburusiya bushaka", nk'uko O'Brien avuga.
Kyiv isa nk'aho ari yo yibasiwe cyane, ariko Odesa, Lviv, Dnipro na Kharkiv nabyo bishobora kuraswaho ''kuko barashaka kwibasira abasivile ahashoboka hose".
Dickson avuga ko imwe mu ntego kugira ngo abasivile "bahunge imijyi yabo" ari uguca intege abaturage ba Ukraine.
"Bigaragaza ishusho y'uko leta ntacyo ifashije, ko itabasha kurinda abaturage," niko avuga, ibintu Uburusiya bwizeye ko bizatuma abaturage barushaho gusaba ko Ukraine imanika amaboko.
Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Ukraine Andrii Sybiha yanditse ku rubuga bwa X ati: " Uburusiya buri gutera mu buryo bugambiriwe aho buziko abantu bamara umwanya mu bikorwa byabo bya buri munsi, bashaka kongera abapfa n'abakomereka, gukwiza ubwoba, no gushyira igitutu kuri sosiyete ya Ukraine."
Ariko hari n'indi ntego:
"Niba abantu batari hafi, birumvikana ko badakora mu nganda, ibyo bivuze ko badakora intwaro zikenewe mu kurinda igihugu,..." nk'uko Dickinson avuga.
Hatabayeyo ubucuruzi bukora kandi bwishyura imisoro, leta bizayigora kwihaza mu buryo bw'imari.
Buri saha habayeyo kuburira igitero cyo mu kirere ubucuruzi bugafunga bitwara Ukraine asaga miliyoni 45 z'amadolari y'Amerika nkuko bivugwa na minisitiri w'ubucuruzi n'ibidukikije Oleksandr Kravchenko.
Yabwiye ikinyamakuru the Guardian ko "Iyo abantu bari mu kwihisha, ubucuruzi burahagarara,".
Kandi Ukraine imaze gusaba abayishyigikiye andi mafaranga.
Indi mpamvu Uburusiya bukomeza kongera ibi bitero ubu ni uko "ibyo babishoboye".
Ukraine ifite intwaro nke zo mu bwoko bwa Patriot z'ubwirinzi bwo mu kirere, kandi ni bwo buryo bwizewe bwo kurwanya misire zo mu bwoko bwa 'ballistic'.
Amerika nicyo gihugu cyonyine kizikora ku rugero ruhagije kandi ''Amerika n'abafatanyabikorwa bayo mu kigobe cy'abarabu bakoresheje umubare munini w'izo bari bafite mu bubiko bwabo muri iyi ntambara barimo na Iran".
Hagati aho umunya Ukraine usesengura ibijyanye na gisirikare Oleksandr Kovalenko avuga ati: "Umwanzi ntiyagabanyije gukora ubwoko bwa misile ubwo ari bwo bwose, yewe ntiyanazimaze mu bubiko. Ahubwo ari gukora n'izindi."
Ibirenze ibyo, kuva hagati mu kwezi kwa munani, Uburusiya bukoresha drone nshya zikoreshwa na moteri, "ibintu Ukraine idafiteho igisubizo kugeza ubu".
Izi drones ziguruka ku muvuduko wikubye hafi kabiri uw'izabanje gukoreshwa, kandi zikagurukira ku butumburuke buri hejuru cyane. Zifite kandi ikoranabuhanga rihanitse cyane ribafasha kumenya neza aho zerekeza no kuyoborwa neza.
Ibyo bituma bigora cyane uburyo bwo kuzihagarika cyangwa kuzirasa zitaragera ku ntego ugereranyije na drones za mbere bakoreshaga.
Umuvugizi w'ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere Yuriy Ihnat yavuze ko Uburusiya bwohereje ubu bwoko bwa drone 2,850 gutera Ukraine mu kwezi kwa munani. Kugera tariki ya 29 z'ukwa cyenda, yohereje izindi 3,177.
Umwe mu bashoramari bakomeye b'abanyamahanga mu gice cy'ubwirinzi cya Ukraine, wahoze anayobora Google, Eric Schmidt, yemera ko bapfobeje uburyo Uburusiya bwari kongera kohereza drone zayo nshya.
Yungamo ati: ''Uburusiya bwabashije kuyobora drone ica mu idirishya ryo mu biro by'ikicaro gikuru by' ikigo gishinzwe umutekano cya Ukraine.
Zelensky avuga ko kugeza ubu ingabo za Ukraine zibasha gukumira cyangwa kurasa hagati ya kimwe cya kabiri n'ibice 55 ku ijana bya drones zikoresha moteri za jet, ndetse rimwe na rimwe uwo mubare ukagera kuri 60%, ahanini bitewe n'uruhare rw'indege zayo za gisirikare.

Mu gihe Ukraine iri gukora uburyo bushya bwo kuzisama kandi bisa n'ibiri gukora, ku bwa O'Brien: Uburusiya bwohereje izindi nyinshi ku buryo n'ubwo 80% zaraswa, "izindi nyinshi zagera ku butaka buri joro".
Dickinson nawe abyemeza agira ti: "Mu kuri, bizatwara ukwezi cyangwa abiri, mu gihe byaba bigenze neza, mbere y'uko Ukraine ibasha guhangana niki kibazo."
Ariko Schmidt yongeyeho ko " nibura ama kompanyi atanu y'abanya Ukraine yashatse ibisubizo ubu biri mu igerageza."
Dickinson avuga ko kuva iyi ntambara yatangira, impande zombi zikomeje guhangana mu guteza imbere ikoranabuhanga rya gisirikare, ku buryo nta ruhande na rumwe rurabasha gusiga urundi inyuma burundu. Yongeraho ko ikibazo gikomeye atari ugukora ikoranabuhanga rishya gusa, ahubwo ari ukubyaza umusaruro mu bwinshi no gutegura abantu barikoresha neza.
Ariko kandi kwibasira abasivile kw' Uburusiya "bifitanye isano ritaziguye" no kutagira intambwe iterwa ku rugamba.
Dickinson avuga ko Moscow yari yiteze intambara ngufi, none iracyarwana, nyuma y'imyaka ine n'igice, mu midugudu iri ku ntera wagenda n'amaguru uvuye aho intambara yatanguriye mu kwa kabiri muri 2022. Abandika ku mbuga nkoranyambaga ku makuru ya gisirikare mu Burusiya bavuga iby'urutare no kugwa mu mutego. "Abantu benshi barapfa buri munsi" .
Putin arashaka gutanga isura y'Uburusiya burimo gutera intambwe igana imbere, nk'uko bivugwa na Mick Ryan, umujenerali w'umunya Australia uri mu kiruhuko cy'izabukuru wo mu kigo cy'ubushakashatsi n'ubumenyi mpuzamahanga cya Lowy n'ikigo cy'ishuri rikuru rya gisirikareb cya Amerika.
Amayeri y'iterabwoba
O'Brien asobanura ko: "Mu gihe Uburusiya butarimo gutera intambwe igana imbere, n'ubukungu bwabwo buri kujegera, ibitero byo mu kirere ni ho hantu babasha kotsa igitutu.
Ariko si bwo buryo bugaragaza ko igihugu kifitiye icyizere ko intambara igana mu cyerekezo cyacyo".
Putin "azagera kure aho abona ko ari ngombwa" ngo atsinde iyi ntambara, nk'uko O'Brien avuga. Ntatekereza ko Putin azakoresha intwaro za nikereyeri, akabona ko umufatanyabikorwa we Ubushinwa budashaka ko abikora, cyangwa ngo atere umujyi yifashishije intwaro zikozwe mu binyabutabire.
Dickinson akomeza avuga ko kugeza none nta bantu benshi barahunga ku bwinshi i Kyiv, ariko imiryango irimo kuganira ku guhunga mu gihe cy'ubukonje bwinshi.
Dickinson afite amakenga ku ijambo "iterabwoba", "ariko ndatekereza ko nta bundi buryo bwo kubisobanura... ni amayeri y'iterabwoba gusa...yo gutuma abantu badatuza, bakabura amahoro n'amahwemo. Kandi birakora."














