Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.
Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa
Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke
U Rwanda rwiteguye gute ibiza bishobora guterwa n'imvura nyinshi?
- Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
- Igikorwa, BBC Gahuzamiryango mu Ngororero
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 5
Leta y'u Rwanda ikomeje imyiteguro yo guhangana n'ibiza mu gihe akarere kose kikanga ingaruka z'ibihe bidasanzwe bya El Niño ndetse n'ibiza bikunze kuyiherekeza.
Kuri ubu harategurwa ahashobora kuzahungishirizwa abantu benshi mu gihe bakwibasirwa n'ibiza bikomoka ku mvura nyinshi.
Abatuye ahafatwa nk'ahashyira ubuzima mu kaga bakomeje gushishikarizwa kwimuka hakiri kare. Naho abaturage muri rusange bagasabwa gukomeza ibisenge by'inzu zabo kugira ngo bitazagurukanwa n'imiyaga.
Ikibuga cy'umupira kiri mu murenge wa Ngororero w'akarere ka Ngororero ni hamwe mu hatoranijwe hazahungishirizwa abantu by'agateganyo mu gihe ibiza byaba byongeye gutungurana nkuko byagenze mu mwaka wa 2023.
Ngororero ni kamwe mu turere tw'intara y'uburengerazuba dukunze kwibasirwa n'ibiza bituruka ku mvura nyinshi.
Kuri icyo kibuga kimwe n'ahandi hamaze kugezwa ibyangombwa by'ibanze nk'amazi ndetse n'imirindankuba kuko aka gace gakunze kwibasirwa n'inkuba.
Mu gihe cy'ibiza, minisiteri ishinzwe ubutabazi ngo izahita ihageza amahema yo gucumbikira abaturage by'igihe gito. Abatuye muri aka gace basa n'abamaze kumenya amakuru ahagije ajyanye n'ibiza ndetse n'uko bakwitwara mu gihe byaba bibagwiririye.
Ange Mugiraneza atuye muri uyu murenge wa Ngororero. Agira ati: "Bikomeye twahita tuza nta kuzuyaza. Nk'ejobundi umuturage witwa Kijyambere yahitanywe n'ibiza kandi bari bamaze kutuburira ngo tuve mu mazu."
Leta y'u Rwanda isaba abatuye ahafatwa nk'ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka badategereje ko bahakurwa n'ibiza. Gusa mu gihe ibiza bitaraza hari abatitabira vuba gahunda yo kwimuka. Hari abanga gusiga imitungo yabo kuko ari yo ibabeshaho umunsi ku wundi ariko hakaba n'abavuga ko bitaborohera gusiga gakondo yabo.
Gusa icy'ingenzi ni ubuzima, nkuko bivugwa na Aisha Nyirahabimana, na we utuye muri aka gace.
Agira ati: "Niba bagusabye kwimuka ni ukugira ngo babungabunge ubuzima bwawe. Kuvuga ngo waguma mu manegeka azagushyira mu kaga ko gupfa ni ukudashishoza. Baba bagufashije kukuvana ahabi bakujyana aheza."
Aka gace ni kamwe mu twateganyirijwe kwakira abahunze ibiza mu gihe byaba bibayeho ariko hari n'ahandi hatandukanye muri Ngororero ndetse n'ahandi mu gihugu.
Henshi mu hateganyijwe ni ku bibuga by'umupira w'amaguru cyangwa ahandi hashobora kwakira abantu benshi biteganyijwe ko hazashingwa amahema nk'icumbi ry'igihe gito.
Nubwo bashyigikiye ubu buryo bwo guhungishwa no guhabwa icumbi ry'agateganyo mu mahema, Jean Claude Bagaragaza asanga leta yari ikwiriye gushaka uburyo bwisumbuyeho bwo kubafasha.
Yagize ati: "Ntibakidushyira mu mashuri kuko bitera ikibazo iyo abanyeshuri bagomba kwiga. Guteganya aha ni ukwirinda kujyana abantu mu mashuri cyangwa mu nsengero.
"Ariko jye numva bakwiye kubaka amazu y'agateganyo akaba ari aho. Umuntu yahura n'ibiza kuko turi mu misozi ihura n'ibiza bituruka ku mvura, bakaba babashyira muri ayo mazu."
Imibare itangwa na minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi yerekana ko hagati y'ukwezi kwa mbere n'ukwa gatandatu uyu mwaka, ibiza bikomoka ku mvura nyinshi byishe abantu bagera ku 140, bisenya inzu zigera ku 1200 ndetse n'amashuri abarirwa muri 50.
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twibasiwe n'ibi biza ndetse bamwe mu baturage bakuwe mu byabo.
Kuri ubu hari bamwe bakodesherejwe inzu by'igihe gito abandi bacye bashobora kubakirwa amacumbi ahacyekwa ko habaha umutekano.
Umuyobozi w'akarere ka Ngororero Christophe Nkusi avuga ko leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo yitegure ibihe bikomeye byitezwe ari na ko ifasha abamaze kugerwaho n'ibiza.
Ati: "Hari abo twabaye dukodeshereje mu gihe cy'amezi atatu y'imvura nyinshi kugira ngo hatazagira abahatakariza ubuzima.
"Mu gihe hagira abo ducyenera guhungisha twateguye 'sites' [ahantu] enye mu karere zishobora kwakira abaturage mu gihe haboneka imiryango igomba kwimurwa kubera imvura nyinshi ndetse n'imiterere y'aho batuye."
Uretse abakodesherejwe, hari abagize amahirwe yo kubona amacumbi yubatswe ahatekanye. Aba barimo Eric Niyonsenga wari wasizwe iheruheru n'ibiza.
Niyonsenga agira ati: "Twari dutuye epfo iyo mu manegeka, imvura nyinshi yaguye iradusenyera. Iyo imvura yagwaga twararaga duhagaze, twumva buri bucye ibiza byatujyanye. Turishimira ko aha twimuriwe hatekanye, n'iyo mvura iguye twumva nta kibazo... turaryama tugasinzira."
Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwituweho n'ibiza by'ubukana butari bwarigeze bubaho ukundi byageze hafi mu gihugu cyose ariko uburengerazuba bw'igihugu bukaba ari bwo bwibasiwe cyane.
Abantu basaga 130 bishwe n'ibyo biza na ho abandi basaga 20,000 basigara badafite aho bakinga umusaya.
Leta y'u Rwanda ivuga ko ibyangiritse icyo gihe bibarirwa agaciro k'asaga miliyari 220 z'amafaranga y'u Rwanda.
Uretse inzu z'abaturage zasenywe, hari n'inyubako za leta zakukumbwe n'amazi, izi zikabamo imihanda, amashuri n'ibitaro ndetse n'ibikorwa by'amashanyarazi.