Umubyeyi warokowe mu matongo muri Venezuela ari kumwe n'umwana we w'uruhinja avuga uko yamufashije kubaho

- Umwanditsi, Alice Cuddy
- Igikorwa, Umunyamakuru mukuru mpuzamahanga
- Umwanditsi, Mohamed Madi
- Yakoze inkuru ari, I Caracas, muri Venezuela
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 4
Umubyeyi warokowe avanywe mu matongo y'inzu ye yasenyutse muri Venezuela ari kumwe n'umwana we w'iminsi 18, yabwiye BBC uko uwo mwana yamufashije gukomeza kubaho.
Dayana Patino yavuze ko umwana we Juan David yamuhaga "imbaraga zo gukomeza kuba maso no kudacika intege."
Yagize ati: "Igihe cyose yari akiri muzima, nanjye numvaga ngomba kubaho. Jye nahoraga mukoraho ku zuru nkareba niba agihumeka."
Amashusho y'igikorwa cyo kubarokora yakwirakwijwe henshi ku isi, aho Juan David yabaye ikimenyetso cy'icyizere muri Venezuela, igihugu cyibasiwe n'imitingito ibiri ikomeye yabaye ku wa gatatu, igahitana abantu barenga 1,700.
Abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo baracyaburire irengero, mu gihe perezida w'agateganyo w'icyo gihugu yavuze ko ari "ibiza bya mbere bikaze cyane" byibasiye Venezuela mu mateka yayo.
Ibikorwa byo gushakisha abarokotse biracyakomeje, nubwo icyizere cyo kubona abandi kiri kuyoyoka.
Ku cyumweru, i Caracas mu murwa mukuru, Dayana yabwiye BBC uko yamaze amasaha ateye ubwoba ari munsi y'amatongo, acigatiye umwana we muto, asenga ngo batabarwe.
Yari ari koza ibikoresho mu gikoni mu nzu ye iri mu igorofa rya munani mu karere ko mu majyaruguru ka La Guaira, hafi y'inyanja, ubwo imitingito yabaga. Yahise yihutira gucigatira umwana we, yibwira ko ari "umutingito woroheje gusa".
Yagize ati: "Numvise meze nk'uguruka. Nyuma numva meze nk'urohama mu mazi n'umukungugu, hanyuma ngwa mu rwobo rw'amatongo nasigaye ndimo. Sinzi uko ntigeze ndeka umwana wanjye kuko naragurukaga. Nikubise ku bikoresho byo mu nzu."
Yavuze ko yahise atangira gutaka, ariko aza kubona ko nta muntu n'umwe washoboraga kumwumva.

Ati: "Naravuze nti 'sinzasesagura imbaraga zanjye. Nzataka gusa numvise amajwi cyangwa intambwe [z'umuntu] hafi."
Yongeyeho ati: "Sinzi uko nashoboye gukomeza gutuza kuko ukuguru kwanjye kw'ibumoso kwari kwafashwe munsi ya beto. Sinashoboraga kwinyagambura. Uruhande rw'umutwe hafi y'ugutwi kwanjye rwari rutsindagiwe ku rutare.
Dayana yavuze ko yagize icyizere igihe yumvaga afashe Bibiliya munsi ye.
Ati: "Aho ni ho urugendo rwanjye rwo kurokoka rwatangiriye."
Mu mwijima w'amatongo, avuga ko yabonye "urumuri ruto cyane rumeze nk'ukwezi".
Yavuze ko yarokotse nyuma yo kumva musaza we amuhamagara.
Ati: "Naribwiye nti 'aya ni yo mahirwe yanjye yonyine'. Naratatse... nti 'Ndi hano!' n'imbaraga zose nari mfite. Aho yaransubije ati 'Nakubonye, kandi ndakwizeza ko ntazigera ngusiga ntagukuyemo'."
Yubahirije iryo sezerano, hakurikiraho ibikorwa by'ubutabazi byo gukura umubyeyi n'umwana we mu matongo, mu ijoro ryo ku wa kane.
Dayana yakomeretse amaguru yombi ariko ku bw'amahirwe umwana we Juan we yakomeretse byoroheje.

Umugabo wa Dayana, Gerson, yari akimara kugera mu rugo no guhagarika imodoka, umutingito uhita uba. Yabashije gusimbuka uruzitiro agera ahantu hatekanye. Amaze kubona uko inzu bari batuyemo yari yahindutse, yahise agira ubwoba ko habaye ibyago bikomeye cyane.
Igihe umwana we n'umugore we barokorwaga, yavuze ko byari "igitangaza."
Mu mashusho agaragaza ibikorwa by'ubutabazi yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Gerson agaragara ahumirije, araramye areba mu kirere, ahobeye umuhungu we, yuzuye amarangamutima.
Yabwiye BBC ati: "Byari ibintu bitasobanurwa. Natekerezaga ko bapfuye. Ariko igihe nabonaga umuhungu wanjye, numvise meze nk'uvutse bundi bushya. Sinabyiyumvishaga… Numvise ubuzima bugarutse muri jye."
Inzu ya Gerson na Dayana yarasenyutse burundu, n'ibintu byabo byose birangirika. Ndetse banababajwe cyane no kuba imbwa yabo bari batunze itaraboneka, ariko bavuga ko ubu bagiye gutangira ubuzima bundi bushya.
Gerson yaravuze ati: "Twabuze hafi ya byose, ariko turiho…. Tuzongera twubake ibyo twatakaje byose."
Andi makuru kuri iyi nkuru yatawe na Euridice Ledezma.













