Madonna yashyizeho igihembo ku myenda ye ‘idasanzwe’ yari yambaye akayibura nyuma y'igitaramo

Ahavuye isanamu, Getty Images
Umuhanzi w’icyamamare Madonna yashyizeho igihembo ku wabona imyenda yari yambaye ku rubyiniro mu gitaramo cya Coachella cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Ni nyuma y’uko iyo myenda amaranye imyaka myinshi ibuze nyuma y’icyo gitaramo.
Madonna w’imyaka 67 yanditse kuri Instagram ati: “Ntabwo ari imyenda isanzwe, iri mu bigize amateka yanjye”.
Muri iyo myenda harimo ijaketi y’ibara ry’umwura, akambaro ko ku gihimba kitwa ‘corset’ n’ikanzu ngufi, byose yari yambaye ku wa gatanu nijoro.
Madonna yanditse ati: “Nizeye kandi ndasenga ngo hagire umugira neza ubona iyi myenda akavugisha ikipe yanjye” yongeraho ati: “kandi hari igihembo ku uyigarura”.
Iyo myenda hamwe n’inkweto zo mu bwoko bwa ‘boots’ yari yambaye birihariye kuko Madonna yari anabyambaye mu gitaramo nk’iki cya Coachella yabonetsemo mu myaka 20 ishize.
Polisi yo mu gace ka Indio muri leta ya Corolado aho icyo gitaramo cyabereye ntiratangaza uko iyo myenda yabuze ariko ikinyamakuru TMZ kivuga ko ishobora kuba yaraburiye mu gikapu yarimo ubwo bariho bava aho icyo gitaramo cyabereye.
Madonna yamaze igihe kirekire ari we muhanzi w'umugore wagurishije ibihangano byinshi kurusha abandi bose mu bihe byose ku isi, kubera muzika ye yahawe akazina k'akabyiniriro ka "Umwamikazi wa Pop".
Izindi nkuru wasoma:














