Umwami w'Ubwongereza avuga ko Umwamikazi yari kuba yarahungabanyijwe cyane n’isi ya none
Umwami Charles III w'Ubwongereza yatanze ubutumwa bw’amashusho bwihariye yibuka ubuzima bw’ “Umubyeyi [we] yakundaga cyane”, Umwamikazi Elizabeth II, ku isabukuru y’imyaka 100 yari bwuzuze iyo aza kuba akiriho.
Charles III yavuze ko iyo nyina aza kuba akiriho atari kwishimira uko isi imeze muri iki gihe.
Yagize ati: “Ibintu byinshi by’iki gihe turimo ntekereza ko byari kumuhangayikisha cyane,” ariko ntiyagaragaje ibibazo runaka byihariye, yaba ibiri mu gihugu cy'Ubwongereza cyangwa mu mahanga.
None ku wa Kabiri, ubwo u Bwongereza buraba bwizihiza isabukuru y’imyaka 100 y’umwe mu bamamaye mu mateka yabwo, igishushanyo gikozwe muri Bronze cy’uwahoze ari Umwamikazi kigaragaza uko yari ameze akiri muto kirerekanwa n'Umwami Charles.
Iki gishushanyo, cyakozwe na Martin Jennings, kigaragaza Umwamikazi akiri muto yambaye imyambaro y’icyubahiro y’Iteka rya Order of the Garter.
Iyi shusho igiye gushyirwa ahagaragara hashize imyaka 100 uhereye ku itariki yavukiyeho, 21 Mata 1926, ubwo Princess Elizabeth yavukiraga mugace k’ umujyi wa Bruton muri Mayfair i Londres.
Izindi nkuru wasoma: