Nigeria: Abahuye n’uwanduye Ebola ntibemerewe kugenda mu ndege

Ahavuye isanamu, Anadolu via Getty Images
Minisitiri w’Ubwikorezi bwo mu Kirere muri Nigeria, Festus Keyamo, yatangaje ko abantu 46 bahuye n’umurwayi wa Ebola bagiye gushyirwa ku rutonde rw’ababujijwe gukora ingendo zo mu ndege mu gihe cy’iminsi 21.
Mu itangazo yasohoye ku munsi w’ejo, yavuze ko abantu 44 bahuriye n’uwo murwayi mu bitaro nyuma y’uko agaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara, mu gihe abandi babiri ari abakozi bo mu rugo rwe.
Yongeyeho ko inzego z’ubuzima zirimo gukora ibishoboka byose kugira ngo abo bantu 46 bashyirwe mu kato kandi basuzumwe, hamenyekane niba baba baranduye virusi ya Ebola.
Keyamo yavuze kandi ko yamaze guha amakuru y’abo bantu, Ikigo cya Nigeria gishinzwe iby’indege za gisivili (NCAA) kugira ngo icyo cyemezo gishyirwe mu bikorwa nta nkomyi.
Yagize ati: “Nasabye NCAA guhita imenyesha sosiyete zose z’indege, izo mu gihugu n’izo mu mahanga, iby’iki cyemezo.”
Nigeria yanakajije ingamba zo kugenzura hamwe no gukurikirana Ebola ku bibuga mpuzamahanga by’indege, nyuma y’uko hemejwe umurwayi wa mbere w’iyo ndwara muri icyo gihugu nyuma y’imyaka irenga icumi itahagaragara.
Izo ngamba zirimo gupima ubuzima bw’abagenzi, kugenzura ubushyuhe bw’umubiri, gukurikirana aho abagenzi banyuze ndetse no kuzuza impapuro z’ubuzima hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.
Inzego zicunga ibibuga by’indege zirimo gukorana bya hafi n’Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (NCDC), nk’uko Keyamo yabitangaje.
Umurwayi uvugwa ni umugore w’Umugande w’imyaka 42 utuye i Abuja.
Mbere yo kujya muri Nigeria yari amaze ibyumweru bibiri n’igice i Kampala, nyuma aza kunyura muri Ethiopia ajya muri Nigeria.
Inzego z’ubuzima ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane aho yanduriye virusi ya Ebola.
Izindi nkuru wasoma:









