Ibimenyetso by'ingaruka mbi ku mibereho kubera gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga biragenda byiyongera

Ahavuye isanamu, Getty Images
- Umwanditsi, Ellie Cleverley
- Igikorwa, South of England
- Yatangajwe
- Igihe co gusoma: iminota 3
Twese tuzi uko umuntu yiyumva iyo akomeje kureba ibintu kuri telefoni nta ntego afite, ibi bitera ubwonko kunanirwa kandi bwanagagara.
Arikose wari uzi ko biri kugira ingaruka zikomeye ku mibereho myiza y'abantu cyane, by'umwihariko ku bakobwa?
Raporo yitwa World Happiness Report, yasohowe n'Ikigo cy'Ubushakashatsi ku mibereho myiza cyo muri Kaminuza ya Oxford, yagaragaje ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga bigira ingaruka ku imibereho myiza y'abantu.
Michael Plant, umushakashatsi muri icyo kigo, yavuze ko: "Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga isaha imwe ku munsi, ni byiza kuko uba uganira n'abandi."
Yakomeje ati: "Ariko uko umuntu amarayo igihe kinini, ni ko imibereho myiza ye igabanuka."

Iyo raporo yagaragaje ko imibereho myiza y'abatarengeje imyaka 25 mu bihugu nka Amerika, Canada, Australia n'Ubwongereza yagabanutse cyane mu myaka icumi ishize, ari nacyo gihe imbuga nkoranyambaga zakomeje gukura cyane.
Plant yakomeje ati: "Mu ntangiriro nashidikanyaga ku ngaruka mbi z'imbuga nkoranyambaga, ariko ibimenyetso biragenda byiyongera."
Ati: "Urubyiruko rw'ubu ntirunywa itabi cyane, ntirukoresha ibiyobyabwenge cyangwa ngo rujye mu bikorwa byinshi by'imibonano mpuzabitsina nk'uko byari bimeze ku gihe cyanjye, ariko bafite imbuga nkoranyambaga."
Yongeyeho ko: "Kandi izi mbuga zubatswe mu buryo bugamije gukomeza gukurura abantu."

Sydney Grows,ukora inkuru zibanda ku myitozo ngororamubiri yavuze ko "atari yarateganyije gukora uwo mwuga" igihe yatangiraga gushyira amashusho kuri TikTok kuva mu 2021, ariko ubu "ari inzozi zabaye impamo."
Yagize ati: "Nagize amahirwe cyane. Mu rwego rw'ubuzima n'imyitozo ngororamubiri, abantu ni beza, amahirwe ni menshi kandi numva buri munsi ndi kubaho inzozi zanjye."
Grows, ushishikariza abantu kuba abo bari bo mu myitozo yo muri gym, ibikorwa bya siporo n'ibindi, avuga ko ahora ashaka kuba umuntu utanga ibyiza ku isi.
Ariko na we azi uruhande rubi rw'imbuga nkoranyambaga.
Ati: "Ngerageza kwirengagiza ibitekerezo bibi; maze imyaka ine niga uko nakomera ku mutima."
Yakomeje ati: "Ariko ushobora kubona ibitekerezo 100 byiza ntibigukoreho cyane, hanyuma ukabona igitekerezo kimwe kibi ukumva kigukomerekeje ubyegereje umutima ku giti cyawe kandi birababaza."
Ariko ni nk'agasanduku ka Pandora kamaze gufungurwa, imbuga nkoranyambaga zamaze kujya mu buzima bw'abantu kandi biragoye ko zavaho.
Plant yavuze ko: "Icy'ingenzi ni ukwireba ukibwiza ukuri, izi mbuga ntizizakubuza kuzikoresha kandi leta nuko, niba uri umuntu mukuru, ntizashyiraho amabwiriza menshi rero niwowe bireba cyane."
Ati: "Niba utekereza uti: 'Ndimo kureba abandi kandi ubuzima bwabo busa n'uburuta ubwanjye,' bizatuma wumva umerewe nabi."
"Ahubwo gerageza kuvuga uti: 'Nzajya hanze mvugane n'abantu [imbona nkubone] kurushaho.'"
Yongeyeho ati: "Intego nyamukuru ni ugusubiza 'ubusabane' mu mbuga nkoranyambaga."












