Uganda: Umwami gakondo wa mbere muto cyane ku isi wari uri ku ngoma yapfuye ku myaka 34

Umwami Oyo ubwo yafotorwaga afite imyaka 18, mu gihe yimikwaga, yambaye ijaketi y'ibara rijya gusa na zahabu ndetse yambaye n'ingofero. Ijaketi ye irimo n'ibara ry'ubururu.

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

Insiguro y'isanamu, Umwami Oyo yimye ingoma afite imyaka itatu ariko yimitswe amaze kugeza ku myaka y'ubukure mu mwaka wa 2010, ubwo yari afite imyaka ya 18
    • Umwanditsi, Swaibu Ibrahim
    • Igikorwa, BBC Afurika
    • Yakoze inkuru ari, i Kampala
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 3

Umutegetsi gakondo wo muri Uganda watangajwe nk'umwami wa mbere muto cyane ku isi yapfuye afite imyaka 34, nkuko minisitiri w'intebe we yabitangaje.

Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yabaye umwami wa Tooro mu burengerazuba bwa Uganda ubwo yari afite imyaka itatu mu mwaka wa 1995, nyuma y'urupfu rwa se.

Ubwami bwa Toroo ntibwahishuye icyateye urupfu rw'Umwami Oyo, ariko amagambo ya minisitiri wo muri Uganda yasubiwemo avuga ko yari amaze igihe arwaye cyane ndetse ko yari arimo kuvurirwa muri Amerika.

Nubwo Uganda itegetswe na perezida watowe, ifite ubwami bwinshi bwa gakondo bukomeje kugira ijambo rikomeye mu rwego rw'umuco nubwo nta jambo ryo muri politike bufite.

Ikigo kibarura uduhigo kw'isi cya Guinness World Records kivuga ko Oyo ari we mwami wa mbere muto cyane mu myaka ku isi wari uri ku ngoma, akaba yategekaga abaturage barenga miliyoni ebyiri. Yari umwami wa 13 w'ubwo bwami bwashinzwe mu ntangiriro y'ikinyejana cya 19.

Ubwo yatangazaga urupfu rw'uwo mwami ku wa kane, Minisitiri w'intebe w'ubwami bwa Tooro, Calvin Armstrong Rwomiire Akiiki, yavuze ko urupfu rwe ari "igihombo ntagereranywa" ku muryango w'ibwami no ku baturage ba Tooro.

Ku wa gatanu, Akiiki yagize ati: "Nsabye abaturage ba Tooro kuguma bunze ubumwe, batekanye kandi basenga muri iki gihe kigoye cyane."

"Nyiricyubahiro Umwami ahuruhukire mu mahoro iteka ryose."

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Ubwami bwa Tooro bukurikira uburyo bwo guhitamo umwami wima ingoma hagendewe ku murage.

Mu buryo buzwi, Oyo ntiyari yarashatse umugore ariko Akiiki yavuze ko "gukomeza kw'Ingoma kurizewe".

Yasobanuye ati: "Nyiricyubahiro asize Igikomangoma nk'umuragwa, umwirondoro we ukazahishurwa ku mugaragaro mu gihe gikwiye, hakurikijwe imigenzo y'Ubwami bwa Tooro."

Yabaye umwami mu mwaka wa 1995, ategekana n'umugabekazi kugeza igihe Oyo yari afite imyaka 18 akimikwa ku mugaragaro.

Uwo mwami wari ukiri muto yari yubashywe cyane n'abaturage be, ndetse inkuru yo mu kinyamakuru the Daily Monitor cyo muri Uganda ivuga ko yatezaga imbere ibikorwa byo kongerera ubushobozi urubyiruko, uburezi no kubungabunga ikirere, no gukora ubukangurambaga kuri SIDA.

Ubwami bwa Buganda, ubwami gakondo bwa mbere bunini cyane kandi bw'ijambo rikomeye cyane, bwavuze ko bwifatanyije mu kiriyo n'abaturage ba Tooro nyuma y'urupfu bw'uwo mwami, buvuga ko yari umuntu w'agaciro gakomeye kuri Uganda.