Abanya-Israel bari gusubira mu matongo bari barigaruriye muri Palestina nyuma y’imyaka 20 bahavuye
Igisekuru gishya cy’Abanya-Israel basubiye gutura mu gace ka Kadim, gaherereye muri West Bank (Cisjordanie) yigaruriwe na Israel, nyuma y’imyaka 20 bakuweyo n’ubutegetsi bwa Israel bwariho icyo gihe.
Nk’uko byatangajwe na komisiyo ihagarariye Abanya-Israel baba mu matongo bigaruriye muri ako gace, ku wa kane, imiryango 30 yiswe “imiryango y’abajya kuhatura mbere (pioneer families)” yageze i Kadim ivuye i Tel Aviv.
Ibi bibaye mu gihe hari ubukangurambaga bukomeye bw’abayoboke b’iyobokamana rya Kiyahudi, bushyigikiwe n’ubutegetsi bwa israel buriho ubu.
Bagezeyo mu matsinda mato, bamwe baherekejwe n’ingabo. Ku modoka zabo hari amabendera ya Israel y’ubururu n’umweru, ubwo banyuraga hafi y’imidugudu n’imirima y’Abanyapalestina.
Bamwe muri bo bazanye ibinyabiziga bitwaye ibiryamirwa, ibikoresho byo mu nzu n'ibikoresho byo kubaka.
Minisitiri w’imari wa Israel, Bezalel Smotrich, mu muhango wo kongera gufungura ako gace yavuze ko gusubira i kadim ari ugukosora icyo yise “kwirukana abantu mu majyaruguru ya Samaria.”
Samaria ni izina rikoreshwa muri Bibiliya risobanura igice cy’amajyaruguru ya West Bank.
Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’ubutabera wa Israel, Perezida w’inteko ishinga amategeko ya Israel (Knesset), ndetse na Yossi Dagan, uyobora komisiyo ihagarariye Abanya-Israel baba mu matongo bigaruriye muri ako gace.
Yossi Dagan yavuze ko hari umunsi Abanya-Israel bazongera gutura no muri Gaza.
Kadim iherereye ku musozi muto hafi y'umujyi wa Jenin w'Abanyapalestina. Aka gace kavanyweho abimukira b’Abanya-Israel mu mwaka wa 2005, igihe ubutegetsi bwa Israel bwariho icyo gihe bwashyiraga mu bikorwa gahunda yo kuva mu bice bimwe na bimwe yari ituyeho, ibyatumye abari batuye hose muri Gaza n’ingabo za Israel bahavanwa ndetse isenya n’utundi duce dutatu tw'imidugudu tw'Abanya-Israel muri Cisjordanie y'amajyaruguru.
Icyo gihe, ubutegetsi bwa Israel bwavugaga ko iyo midugudu ine yari kure cyane kandi bisaba amafaranga menshi kuyirinda, ndetse ko idafite akamaro kanini mu by'umutekano n'igisirikare.
Izindi nkuru wasoma: