Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

Trump yatangaje ingamba zikomeye z'ubukungu kuri Irani n'inshuti zayo, Iran iti 'ni politike zinaniwe'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Irani, Abbas Araqchi, ku wa Kane yavuze ko gahunda ya Perezida wa Amerika, Donald Trump yo gukaza ibihano by'ubukungu kuri Tehran ari "politiki zananiwe" zizatuma Washington "itsindwa cyane"

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana, Latifa Mutesi na Dinah Gahamanyi

  1. Aha niho dusoreje aya makuru y'ikibiriraho y'uyu munsi. Mwakoze kubana natwe n'ahejo.

  2. U Rwanda rwatangaje ingamba zikomeye zo kurwanya inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri

    Mu Rwanda, Ministeri y’ubureziivuga ko yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge mu mashurimu gihe hitegurwa umwaka mushya w’amashuri.

    Umunyamabanga wa Letamuri Ministeri y’uburezi, Irere Claudette avugako kizira koishuri ryaba ahantuharangwa inzoga n’ibiyobyabwenge ,agashimangira ko hafashweingamba zikomeye.

    ‘’Yaba mwarimu cyangwa umunyeshuri nta n’umwe uzihanganira wamu gihe ,umuyoboziw’ishuri cyangwa abanyeshuri nibafatanwa ibiyobyabwenge cyangwainzoga bazirukanwa nta mbabazi. Ni na ko bizageneda kandi ku muntu uranzweho ibikorwa by’urugomo ku munyeshuri ubikoreye umwarimu cyangwa se umwarimu wabikorera umunyeshuri’’

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutegura ibizamini cyavuze ko hari abagera kuri 240 batahuweho ibikorwa byogukopera .

    Amanota y’aba baketswe yahise ahagarikwa mu gihe iperereza rikomeje.

    Ministiri Irere akavuga ko aba na bo bafatiwe ingamba zikarishye.

    ‘’Ntabwo twakwihanganira ingeso yo gukopera kukoari ubujura mu bundi .Uwasanzwe yibye amanota uyu munsi ni we uzafatirwa mu bundi bujura mu giheazaba yabaye mukuru’’

    Ku banyeshuri basaga 270 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza,abasaga gato ibihumbi magana abiri na mirongo ine(240,000) bagomba kwimukira mu mwaka wa mbere w’amashuri yitisumbuye

    Hari ikibazo gikomeye cy’imyanya y’abagomba kwiga bacumbikirwa kubera ubushobozi bw’ibigo by’amashuri .

    Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gitegura ibizami Bernard Bahati avugako abatarenga ibihumbi 18 aribo bazahabwa imyanya mu bigo bibacumbikira kuko batanga imyanya bashingiye ku bushobozi buharindetse n’amanota umunyeshuri yabonye

  3. Umugore wa Besigye aramagana gukomeza k'urubanza rw'umugabo we arwaye

    Umugore w'umuyobozi utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda, Kizza Besigye , Winnie Byanyima, yamaganye gukomeza k'urubanza rwa Besigye ku munsi wa kabiri, mu gihe uyu munyapolitiki ari muri gereza.

    Besigye w'imyaka 70 afunzwe, akurikiranyweho ibyaha by'ubugambanyi ashinjwa gutegura guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni wabugiyeho kuva mu 1986.

    Winnie Byanyima, umuyobozi mukuru wa UNAIDS, yamaganye cyane gukomeza urubanza mu gihe Besigye adashobora kwitaba urukiko kubera ikibazo cy’ubuzima bwe.

    Byanyima yabwiye ibiro ntaramakuru bya AFP ati: “Uru si urubanza, ni urwenya, kuko Kizza Besigye atanze kwitaba urukiko, araryamye mu buriri, ararembye cyane, ntashobora kuvuga.”

    Besigye yashimuswe muri Kenya mu 2024, nyuma yoherezwa muri Uganda, aho yaburanishijwe n'urukiko rwa gisirikare mbere y'uko urubanza rwe rwoherezwa mu rukiko rw'abasivili.

    Uyu munyapolitiki yari yarigeze kujya mu cyumba cy’indembe (ICU) nyuma yo kugwa mu rukiko, ariko yasubijwe muri gereza mu ntangiriro z’uku kwezi nubwo abaganga bamugiriye inama ko ubuzima bwe butameze neza.

    Mu ntangiriro z'uku kwezi, Byanyima yasabye guverinoma ya Uganda kurekura Besigye by'agateganyo kugira ngo abone ubuvuzi.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Abasore n'inkumi bakubiswe inkoni incuro ijana bazira ubusambanyi

    Abasore babiri n'abagore babiri bakubiswe inkoni ku mugaragaro nyuma yo gufatwa basambana mu ntara ya Aceh muri Indonesia.

    Buri wese muri bo yahanishijwe igihano cy'inkoni 100.

    Hari kandi n'abandi basore 7 bakubiswe inkoni zitari munsi y'i100 kubera ibyaha bitari iby'usambanyi, banahabwa ibindi byaha birimo kwirukanwa mu itorero.

    Umugabo uwe we mugabo yakubiswe inkoni 20 kubera kunywa inzoga.

    Aceh ni yo ntara yonyine muri Indonesia ishyira mu bikorwa amategeko ya Kiislam.

    Iki gihugu giherereye mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Asia ni cyo gituwe n'abayisilamu benshi ku isi.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Trump yatangaje ingamba zikomeye z'ubukungu kuri Irani n'inshuti zayo, Iran iti 'ni politike zinaniwe'

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Irani, Abbas Araqchi, ku wa Kane yavuze ko gahunda ya Perezida wa Amerika, Donald Trump yo gukaza ibihano by'ubukungu kuri Tehran ari "politiki zinaniwe" zizatuma Washington "itsindwa cyane."

    Araghchi yavuze mu nyandiko ye kuri urubuga rwa X ko "icyitwa 'Umunsi w'Intsinzi mu Bukungu' ari ikintu kitari ukubangamira ibibazo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwazo: imyenda idasanzwe n'ibiciro by'inyungu bizamuka," yongeraho ko "gukomera kuri politiki zatsinzwe bizatuma habaho gusa gutsindwa no kwangwa n'Abanya-Irani."

    Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yatangaje "igikorwa cy'ubukungu gikomeye kurusha ibindi byose byigeze kubaho" kuri Irani, mu cyo yavuze ko ari intambara y'ubukungu n'igikorwa cyo kwishyira mu kato kitigeze kibaho.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati: "Nta muntu n'umwe wahaye Irani amahirwe meza kurusha njye yo kugirana amasezerano, kandi ikibabaje kuri bo, ikibabaje ni uko bananiwe kuyabyaza umusaruro."

    Trump yaburiye ko niba igihugu icyo ari cyo cyose cyemerera ibigo byacyo by'imari, amasosiyete, ibibuga by'indege, cyangwa ibigo bya leta gutanga "umuyoboro uwo ari wo wose w'ubuzima" kuri Irani, kizahura n' "ingaruka zikomeye mu bukungu."

    Izindi nkuru wasoma:

  6. Uwahoze ari Visi Perezida wa Liberia akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge

    Uwahoze ari Visi Perezida wa Liberia, Jewel Howard-Taylor,yashizwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, kunyereza amafaranga n'ibindi byaha, nk'uko iperereza mpuzamahanga ry’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ryabigaragaje.

    Howard-Taylor yatawe muri yombi ejo mbere yo gufata indege ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Roberts, mu murwa mukuru Monrovia.

    Umukuru wa polisi ya Liberia, Gregory Coleman, yashinje uyu wahoze ari umuyobozi wungirije mu gufatanwa Cocaine ifite agaciro ka miliyoni 317 z'amadolari mu kwezi gushize.

    Uyu munyapolitiki w'imyaka 63 ntaragira icyo atangaza kuri ibyo birego. Umwunganizi we mu mategeko yabwiye BBC ko adashobora kugira icyo avuga kugeza igihe Howard-Taylor azashyikirizwa urukiko ku mugaragaro kandi agashinjwa.

    Howard-Taylor akurikiranyweho ibyaha birimo kwinjiza mu gihugu, kugurisha no gutwara ibiyobyabwenge bigenzurwa nta ruhushya rufite, gucuruza ibiyobyabwenge, gushishikariza ibyaha no koroshya ibyaha .

    Howard-Taylor yinjiye muri politiki ya Liberiya nyuma y’uko uwahoze ari umugabo we, wahoze ari Perezida wa Liberia Charles Taylor, avuye ku butegetsi. Charles Taylor yahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba, akaba yaratorewe kuba perezida wa Liberia kuva mu 1997 kugeza mu 2003.

    Nyuma y'imyaka myinshi, George Weah yahisemo Howard-Taylor nk'umusimbura we. Yabaye visi perezida we mu gihe cy'ubutegetsi bwe kuva mu 2018 kugeza mu 2024.

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Zambia: Uwahoze ari Minisitiri yiciwe mu gikorwa cy'isaka ku batavuga rumwe n'ubutegetsi cy'inzego z'umutekano

    Abategetsi bo muri Zambia batangaje ko uwahoze ari minisitiri muri icyo gihugu yiciwe mu isaka ryakozwe n’abashinzwe umutekano mu nzu ifitanye isano n’umukuru w'abatavuga rumwe n’ubutegetsi Brian Mundubile, nyuma y’umunsi umwe habaye amatora ya perezida.

    Umuvugizi wa polisi yavuze ko Mutotwe Kafwaya yakomerekejwe n’abashinzwe umutekano bikamuviramo urupfu, mu cyo abategetsi bavuze ko kwari ukurasana kwabaye mu gikorwa (operation) cy'inzego z'umutekano cyabereye mu murwa mukuru Lusaka ku wa gatanu.

    Muri iryo saka, abantu 11 barafashwe. Abategetsi bashinje ishyaka NRPUP rya Mundubile kuba rifite uruhare mu bikorwa by’ubwigomeke n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

    Mundubile, umaze igihe yihishe, yahakanye ibyo birego, avuga ko ari “ibihimbano”.

    Ku wa kabiri, ubwo Mundubile yavugaga kuri Kafwaya, yavuze ko nta makuru yari afite ku ho aherereye nyuma yo kuraswa muri iryo saka, yavuze ko ryabereye ku rugo rwe.

    Polisi yemeje urupfu rwa Kafwaya ku mugoroba wo ku wa gatatu, nyuma yuko abantu bari bakomeje gushaka kumenya amakuru ye.

    Polisi yavuze ko Kafwaya, wari ufite imyaka 49, yishwe mu kurasana kwabaye mu isaka ryakozwe n’itsinda rihuriweho ry’inzego zitandukanye z’umutekano.

    Yongeyeho ko abo bashinzwe umutekano bahuye “n’amasasu ndetse n’ababarwanyaga, bituma na bo barasa”.

    Ibyavuye mu matora byatangajwe n'akanama k'amatora bigaragaza ko Perezida wari usanzwe ku butegetsi Hakainde Hichilema yatsindiye manda ya kabiri y’imyaka itanu, aho yabonye amajwi 60%.

    Brian Mundubile, wabaye uwa kabiri n’amajwi 38%, yanze ibyavuye mu matora, avuga ko yabayemo uburiganya. Yatangaje ko azajyana icyo kibazo mu nkiko.

    Indorerezi z'amatora zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga zatangaje ko umunsi w'itora muri rusange wagenze neza kandi mu mahoro, ariko zigaragaza impungenge ku ivugururwa ry’amategeko y’amatora ryakozwe ritinze, ku bwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no ku buryo abanyapolitiki babaga bafite amahirwe angana yo kugera ku bitangazamakuru mbere y’amatora.

    Mu mpera y'icyumweru gishize, indorerezi z’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) zavuze ko ibyari bibujijwe ku mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe cyo kwiyamamaza, bishobora kuba byaragize uruhare mu gutuma habaho "ihatana mu buryo butangana".

    Izindi nkuru wasoma:

  8. Umunya-Uganda ushaka gusimbura Guterres yakomoje kuri Mutagatifu Fransisiko mu kiganiro muri ONU

    Umudipolomate w’Umunya-Uganda Olara Otunnu, umwe mu bakandida umunani bahatanira gusimbura António Guterres ku mwanya w’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU) umwaka utaha, yasabye ko hakomeza amavugurura muri uwo muryango no kongera kuwusubiza ijambo n’icyizere bishingiye ku ndangagaciro n’ubunyangamugayo, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

    Otunnu, wahoze ari umunyamabanga mukuru wungirije wakoraga nk’intumwa yihariye ishinzwe abana n’ibibazo by'intambara, yifashishije amagambo ya Mutagatifu Fransisiko w'Asizi, avuga ko ONU ikwiye kugira uruhare mu kugabanya amacakubiri agenda yiyongera ku isi.

    Mu ijambo rye ku wa gatatu, yifashishije isengesho rya Mutagatifu Fransisiko w'Asizi, aho agira ati: “Ahari urwango, mpashyire urukundo; ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe; ahari ukuyoba, mpashyire ukuri; ahari ugushyidikanya, mpashyire ukwemera; ahari ukwiheba, mpashyire ukwizera; ahari icuraburindi, mpashyire urumuri; ahari agahinda, mpashyire ibyishimo.”

    Otunnu yabivuze mu kiganiro cyo ku ruhande aganira n'ibihugu bigize ONU ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta, hagamijwe gusuzuma abazasimbura Guterres, uzava ku mwanya we mu mpera y’uyu mwaka, nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu kuri buri manda.

    Otunnu, w'imyaka 75, ni we mukuru cyane mu myaka mu bakandida barimo guhatanira uwo mwanya.

    Umudipolomate wo muri Équateur, Ivonne Baki, winjiye muri iri hatana ku wa kabiri, na we afite imyaka 75, ariko yavutse nyuma ya Otunnu ho amezi menshi.

    Uzasimbura Guterres yitezwe guhura n’akazi gakomeye ko kongerera imbaraga uyu muryango uri mu makuba ndetse urimo kugenda utakaza igihagararo cyawo, urimo kotswa igitutu ngo uvugurure imikorere.

    Abawunenga basaba ko unoza imikorere yawo bavuga ko itwara amafaranga menshi, no kugabanya amashami yawo menshi arimo amwe agaragara nk’akora imirimo isa.

    Kimwe n’abandi bakandida, Otunnu yashimangiye ko ivugurura rya ONU rigomba gukomeza.

    Yagize ati: “Ivugurura ntirikiri amahitamo. Ni ngombwa. Ritabayeho, uyu muryango ushobora guhura n’akaga gakomeye. Ntidushobora gukomeza gukora ibintu nk’uko byari bisanzwe.”

    Izindi nkuru wasoma:

  9. Igikomangoma Harry na Meghan bagiye gusubira gutura mu Bwongereza

    Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle, bazwi nka Duke na Duchess ba Sussex, barateganya kwimuka bakava muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bagasubira gutura mu Bwongereza mu mpera y’uku kwezi.

    Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle, bazatura mu rugo rwabo bwite, rutari urw’umuryango w’ibwami, ruherereye hanze y’umujyi wa London.

    Ibi byari byatangajwe mbere n’ibinyamakuru Daily Telegraph na The Sun byo mu Bwongereza.

    Muri Nzeri (9), biteganyijwe ko abana babo babiri, Prince Archie w’imyaka irindwi na Princess Lilibet w’imyaka itanu, bazatangira amasomo mu ishuri ryo mu Bwongereza bamaze kwandikishwamo.

    Umwami Charles III yamenyeshejwe aya makuru ku cyumweru. Kugeza ubu, nta gahunda ihari y’uko Harry cyangwa Meghan basubira mu mirimo bakoraga nk’abagize umuryango w’ibwami.

    Harry, Meghan n’abana babo basuye Umwami Charles III mu rugo iwe i Highgrove muri Nyakanga (7) uyu mwaka.

    Icyakora, amakuru BBC yamenye avuga ko icyo gihe batigeze baganira ku bijyanye no gusubira gutura mu Bwongereza.

    BBC ifite amakuru ko Umwami Charles III atari azi iby’iyi gahunda mbere y’icyumweru gishize, ariko ko yakiriye neza iki cyemezo kuko kizamuha amahirwe yo kujya abona kenshi Harry, Meghan n’abana babo ku giti cye (bitari mu rwego rw'ibwami).

    Nta mpinduka iteganyijwe ku mwanya wabo mu muryango w’ibwami kandi bazakomeza kuba abantu babaho mu buzima bwabo bwite.

    Nanone, Igikomangoma William n’umugore we Princess Catherine (Princess of Wales) bamaze kumenyeshwa iyi gahunda ya Harry na Meghan yo gusubira mu Bwongereza.

    Harry na Meghan bavuye mu Bwongereza mu ntangiriro y’umwaka wa 2020 banahagarika inshingano zabo nk’abagize umuryango w’ibwami bakora akazi kaho. Muri Werurwe (3) uwo mwaka, bahise batangira ubuzima bushya muri leta ya California muri Amerika.

    Kuva icyo gihe, umubano wabo n’abandi bagize umuryango w’ibwami wari warazambye. Ariko uruzinduko rwabo rwo muri Nyakanga (7) rwo gusura Umwami Charles III n’Umwamikazi Camilla rwabaye intambwe ikomeye mu kongera kubaka uwo mubano.

    Izindi nkuru wasoma:

  10. Uburusiya bwagabye 'igitero rutura' ku murwa mukuru Kyiv cyishe abantu nibura 17

    Urukurikirane rw'ibitero bya misile Uburusiya bwagabye mu ijoro ryacyeye byishe abantu nibura 17 mu murwa mukuru Kyiv no mu karere kawukikije, nkuko abategetsi bo muri Ukraine babivuga.

    Ikigo cya Ukraine cy'ubutabazi bwihuse (DSNS) kivuga ko inyubako y'amacumbi hamwe n'abahikwa ibikoresho n'ibicuruzwa binyuranye hombi harashweho muri icyo "gitero rutura" cyo ku wa kane.

    Inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  11. Umukuru w’ubutasi wa Équateur n’Abanyamerika batanu bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu muri Kenya

    Umukuru w’urwego rw’ubutasi muri Équateur (Ecuador) n’umugore we bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabereye muri Kenya.

    Ku wa gatatu, Michele Sensi-Contugi n’umugore we, Stephany Hollihan, bari mu bantu barindwi bapfiriye muri iyo mpanuka yabereye mu karere ka Samburu, ahagana saa tatu n’iminota 13 za mu gitondo (09:13), ni ukuvuga saa mbili n’iminota 13 za mu gitondo (08:13) ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.

    Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko abandi bantu batanu bapfuye ari Abanyamerika.

    Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili muri Kenya (KCAA) cyatangaje ko iyo kajugujugu yari mu rugendo rwo kureba ibyiza nyaburanga, aho yari ivuye mu gace kabungabunga inyamaswa ka Loisaba yerekeza ku ruzi Ewaso Nyiro, runyura hafi y’ibice byinshi byagenewe kubungabunga pariki n’inyamaswa muri Kenya.

    Akarere ka Samburu ni ahantu hakunze gusurwa n’abakerarugendo, ikaba irimo ibice byinshi by’abantu ku giti cyabo byo kubungabunga inyamaswa ndetse ikaba izwiho kuba ari ahantu hanogeye ijisho.

    Amashusho yafashwe ahabereye impanuka agaragaza umwotsi uzamuka mu gace k’amashyamba kari ku musozi wa Mount Ololokwe. Abakozi b’umuryango utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, bagaragara ubwo bageraga aho byabereye mu bikorwa by’ubutabazi, ibisigazwa by’iyo kajugujugu bikirimo gushya.

    Équateur ntiratangaza amakuru arambuye ku rupfu rw’umukuru w’urwego rw’ubutasi rw’icyo gihugu, Sensi-Contugi, wari ufite imyaka 44.

    Yari yaragizwe umuyobozi mukuru w’icyo kigo gishinzwe gukusanya no gusesengura amakuru y’ubutasi (Strategic Intelligence Centre) mu mwaka wa 2024.

    Izindi nkuru wasoma:

  12. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.