Iran yakangishije gufunga ubwikorezi bwo mu nyanja itukura, ikigobe cy'abarabu n'ikigobe cya Oman, Niba Amerika ikomeje gufunga inzira z’amazi
Ali Abdollahi – umuyobozi w’icyicaro gikuru cya gisirikare cya Iran cyitwa Khatam al-Anbiya Central Headquarters, ari cyo rwego rukuru ruyobora ibikorwa by’ingabo mu gihugu yavuze ko niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gufunga inzira kandi igateza “umutekano muke ku bwato bw’ubucuruzi bwa Iran n’ibitwara igitoro”, bizafatwa "nk’intangiriro yo kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano".
Abdollahi yongeyeho ko ingabo za Iran zitazemera “ibyoherezwa n’ibyinjira ” mu Kigobe cya Perse, Ikigobe cya Oman, ndetse n’Inyanja Itukura.
Ntiyasobanuye neza ibihugu izi ngaruka zishobora kugeraho, nubwo aho hantu yavuze ari hagari cyane.
Igihano cya Amerika cyo gufunga ibyambu bya Iran cyatangiye ku wa Mbere.
Ku wa Gatatu, igisirikare cya Amerika cyavuze ko “nta bwato na bumwe bwashoboye kurenga kuri icyo gihano” mu masaha 24 ya mbere, aho amato y’ubucuruzi atandatu yahatiwe gusubira inyuma mu Nyanja ya Oman.
Amasezerano yo guhagarika imirwano hagati ya Amerika na Iran yavuzwe na Abdollahi yatangajwe ku wa 8 Mata( ukwezi kwa kane), nyuma y’ibyumweru hafi bitandatu by’intambara hagati ya Iran, Amerika na Israel.
Icyiciro cya mbere cy’ibiganiro hagati ya Iran na Amerika cyarananiranye nubwo Donald Trump yavuze ko ibiganiro bishobora kongera gutangira mu minsi ibiri iri imbere. Iran yo ntacyo irabitangaza kuri ibyo.
Izindi Nkuru wasoma: