Amakuru y'ingenzi yo mu masaha 24 ashize ku ntambara muri Iran

Ahavuye isanamu, Reuters
Ibyabaye ku wa Kabiri byibanze ku biganiro byayobowe na Amerika hagati ya Libani na Israel :
- Habaye ibiganiro byiswe “iby’amateka” hagati ya Israel na Libani byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho impande zombi zemeye gutangira ibiganiro “bitaziguye”.
- Ambasaderi wa Israel muri Amerika yavuze ko ibyo biganiro byerekanye ko ibihugu bitatu “bihuje ibitekerezo”, mu gihe ambasaderi wa Libani we yabivuzeho ko byari “byubaka”.
- Donald Trump yavuze ko ibiganiro hagati ya Iran na Amerika bishobora gusubukurwa “mu minsi ibiri iri imbere” nyuma y’uko ibiganiro byabereye muri Pakistan mu mpera z’icyumweru giheze ntacyo byagezeho.
- Amerika yatangaje ko nta bwato bwigeze burenga ku mabwiriza mu masaha 24 ya mbere y’igihano cyo gufunga ibyambu bya Iran n’inkengero zayo; ariko amakuru y’igenzura yemejwe na BBC agaragaza ko amato ane afitanye isano na Iran yambutse umuhora wa Hormuz kuva icyo gihano cyatangira.
- Ubushinwa bwavuze ko iki gihano cyo gufunga inzira z’amazi ari “giteje akaga kandi kidashyira mu gaciro”, naho Iran ivuga ko ari “ukurenga gukomeye ku busugire bwayo.”
Izindi nkuru wasoma:







