Katya Adler: Leta y'Ubufaransa iri ku gitutu gikomeye nyuma y'impera y'icyumweru yaranzwe n'urugomo

Yatangajwe
Igihe co gusoma: iminota 5

Minisitiri w'intebe w'Ubufaransa, Sébastien Lecornu, ku wa mbere yayoboye inama yihutirwa y'abagize guverinoma kugira ngo basuzume imyigaragambyo ikomeje gutera imvururu n'ubusahuzi nk'ibyabaye mu mpera y'icyumweru gishize hirya no hino mu gihugu.

Ibi byabaye bimwe mu bihe bibi kurusha ibindi by'umutekano mucye bibayeho mu mateka ya vuba y'Ubufaransa.

Ku wa mbere mu gitondo, ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangaje ko Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Laurent Nuñez, yagerageje gutanga ubwegure bwe.

Ariko amakuru aravuga ko Perezida Macron yamusabye gukomeza akazi ke, no gushaka uburyo bwo kongera umutekano mu mihanda y'Ubufaransa ndetse no gukurikirana abakoze ibyo bikorwa by'urugomo kugira ngo bagezwe imbere y'ubutabera.

Ku wa gatandatu, abantu barenga 500,000 bitabiriye imyigaragambyo, bamagana izamuka ry'ibiciro by'imibereho no kutabona serivisi nziza zitangwa na leta, ndetse no kubura ireme ry'uburezi mu mashuri ya leta.

Gusa imyigaragambyo yaje guhinduka imvururu nyuma yuko hagaragaye amatsinda y'abantu bambaye imyenda y'umukara, bipfutse mu maso, ndetse n'abangiza ibikorwa-remezo.

Amaduka n'inzu z'ubucuruzi bigereranywa ko bigera ku 1,500 byarasahuwe ibindi birangizwa.

Polisi ishinzwe guhangana n'imyigaragambyo yakoresheje ibyuka biryana mu maso n'imodoka zitera amazi kugira ngo itatanye imbaga.

Hari kandi aho abapolisi bagaragaye hirya no hino bakubita abantu inkoni. Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu ivuga ko abapolisi bagera hafi ku 1.000 bakomerekeye muri ibyo bikorwa byo ku wa gatandatu, barindwi muri bo bakaba barakomeretse bikomeye.

Minisitiri Nuñez yashinjwe n'abatavuga rumwe na leta, amashyirahamwe amwe y'abakozi ndetse n'abakoresha imbuga nkoranyambaga ko atateguye neza ingamba z'umutekano mbere y'iyo myigaragambyo yari yaratangajwe kandi igategurwa mbere.

Umukuru w'inteko ishingamategeko, umutwe w'abadepite, mu Bufaransa, Yaël Braun-Pivet, yavuze ko yifuza ko hatangizwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza ibyabaye.

Ati: "Ibintu birijimye mu Mujyi w'Urumuri!" (izina ry'akabyiniriro rya Paris). Aya magambo yari yanditswe ku rukuta hafi y'umurongo w'amaduka yangiritse bikomeye y'i Paris ku cyumweru nijoro.

Hari amakuru yavugwaga mu Bufaransa ko Perezida Macron ashobora gushyiraho amasaha yo kutarenga yo kuba abantu bari ahatari iwabo (cyangwa amasaha y'umukwabu) by'agateganyo mu bice bimwe by'igihugu - yamaze gushyirwaho mu bice bimwe by'i Paris n'i Nice - cyangwa no gutangaza ibihe bidasanzwe, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi n'impungenge byatewe n'iyo myigaragambyo.

Mu ijambo yagejeje ku Bafaransa kuri televiziyo ku cyumweru, Perezida Macron yasabye abaturage gushyigikira ubumwe bw'igihugu ndetse agerageza kubizeza ko abakoze ibikorwa by'urugomo no gusahura bazahanwa.

Ariko iryo jambo rya Macron ryakiriwe nabi n'itangazamakuru ryo mu Bufaransa, rimushinja kudatanga ibisobanuro bifatika ku ngamba zigiye gufatwa.

Haracyibazwa ibibazo byinshi.

Ni gute abazwiho gusahura no guteza imvururu bazagezwa imbere y'ubutabera?

Ni izihe ngamba Ubufaransa buzafata kugira ngo imijyi yabwo irindwe neza, cyane cyane ko indi myigaragambyo ikomeye yamaze gutangazwa ko izaba mu byumweru bicye biri imbere?

Ni gute ubucuruzi n'amaduka byangiritse cyangwa byasahuwe bizahabwa indishyi?

Kandi ni ryari hazatangira ibiganiro hagati ya leta n'imiryango ihagarariye abanyeshuri n'abarimu ku bibazo byugarije uburezi, ari na byo byabaye imbarutso y'iyi myigaragambyo yatangiye mu kwezi gushize?

Ikibazo cya manda ya Macron iri hafi kurangira

Ku cyumweru, umunyamabanga mukuru w'ihuriro ry'amashyirahamwe y'abakozi rya CGT, Sophie Binet, yashinje Perezida Macron kutita ku bibazo bihangayikishije abanyeshuri, izamuka ry'ikiguzi cy'imibereho, ndetse n'igabanuka rya serivisi zinoze zitangwa na leta mu Bufaransa.

Bisa n'aho Perezida Macron yasigiye iyo nshingano Minisitiri w'intebe Sébastien Lecornu. Abantu benshi mu Bufaransa babona Macron nk'umukuru w'igihugu ugeze ku musozo wa manda ye kandi uri hafi kuva ku butegetsi.

Muri iki gihe, hakomeje ihatana rikomeye hagati y'abifuza kuzamusimbura, mu gihe amatora ateganyijwe mu mezi atandatu ari imbere.

Umukandida w'uruhande rw'abakomeye ku bya kera kandi barwanya abimukira, Marine Le Pen, hamwe n'umukandida w'abo mu murongo wo guharanira impinduka, Jean‑Luc Mélenchon, barimo guhatanira kwigarurira ibitekerezo by'abaturage no kuyobora ibiganiro bya politiki.

Ibi birarushaho kongera ubushyamirane n'umwuka mubi uri mu Bufaransa muri iki gihe, haba mu rwego rwa politiki no mu mihanda.

Inteko ishingamategeko y'icyo gihugu na yo isa n'iyadindiye mu mikorere, kubera amacakubiri akomeye hagati y'amatsinda atatu ya politiki arimo guhatanira ubutegetsi.

Hari kandi n'ibibazo by'ubukungu igihugu gihanganye na byo.

Abashoramari bakomeje gusaba leta gufata ingamba zo kugabanya umwenda wa leta ukomeje kuzamuka.

Ariko na bwo leta y'Ubufaransa ifite impungenge ko igabanyije serivisi za leta cyangwa inkunga z'imibereho, abaturage benshi barushaho kurakara bagasubira mu mihanda bigaragambya.

Muri iyi minsi, abaturage benshi bakunze kwibaza bati: "Bizagenda bite ubu? Hazakurikiraho iki? Ese igihugu cyacu cyarasenyutse?"

Abaturage hirya no hino mu Bufaransa batangajwe kandi bahungabanyijwe n'ibyabaye ku wa gatandatu.

Amafoto n'amashusho y'imijyi yuzuyemo imyuka iryana mu maso yatewe na polisi, abasahuzi basa n'abakoraga nta nkomyi, hamwe n'inyubako za leta ziri gushya, byateye igihugu impungenge zikomeye.

Abaturage bavuga iki?

Abantu benshi nahuye na bo mu muhanda bavuga ko nubwo bahangayikishijwe n'ejo hazaza, abanyapolitiki bo basa n'abahugiye mu gushinjanya no gutungana intoki ku makosa yabaye n'icyateje izi mvururu.

Umwarimu akaba n'umubyeyi w'abana batatu witwa Edouard yarambwiye ati: "Mu gihe twe duhangayikishijwe n'umutekano wacu, abanyapolitiki bo barimo gukoresha iki kibazo nk'intwaro ya politiki mu kwiyamamariza amatora y'umukuru w'igihugu ateganyijwe mu minsi iri imbere."

Perezida Macron na Minisitiri w'intebe bashinje amatsinda y'intagondwa zo mu murongo w'abaharanira impinduka hamwe n'abanyarugomo kuba ari bo bateje imvururu zakajije umurego ku wa gatandatu.

Naho umunyapolitiki Jean‑Luc Mélenchon yashinje leta kutagira ubushobozi bwo guhangana n'iki kibazo.

Ku rundi ruhande, Marine Le Pen yashyize ahagaragara amashusho amwerekana yicaye imbere y'ibendera ry'Ubufaransa, atanga ubutumwa bwari bumeze nk'ijambo ry'umukuru w'igihugu, aho yashinje ubutegetsi bwa Macron kunanirwa inshingano zabwo, kunanirwa gukemura ibibazo igihugu gihanganye na byo no kuba bwaratakaje icyerekezo.

Mu byumweru bibiri biri imbere, ubutegetsi bw'Ubufaransa burizera ko hazaboneka agahenge gato. Guhera ku wa mbere, abanyeshuri batangiye ikiruhuko cyo hagati mu gihembwe.

Ariko ku itariki ya 5 Ugushyingo (11), ihuriro ry'amashyirahamwe y'abakozi hamwe n'itsinda rya "Gilets Jaunes" ryamamaye mu myigaragambyo yamaze igihe kirenga umwaka mu 2018, kuri manda ya mbere ya Macron, na bo batangaje ko bazategura indi myigaragambyo ikomeye.

Muri iki gihe, Ubufaransa buri mu gihe giteye impungenge nyinshi, abantu benshi bategereje kureba icyo iminsi iri imbere izazana.