Amerika irateganya guhita yandika abagabo bose bujuje imyaka bagaca mu gisirikare

Abasirikare ba Amerika

Ahavuye isanamu, Getty Images

Igihe co gusoma: iminota 2

Kuva mu mpera z'uyu mwaka abasore bose b'ingimbi b'abanyamerika bashobora kujya bahita bandikwa nk'abagomba guca mu gisirikare, hakavaho uburyo bumaze imyaka za mirongo aho biyandikishaga bo ubwabo.

Uwo mushinga w'itegeko rishya, watanzwe n'urwego rwa leta, ni uwo gutuma abagabo bandikwa mu buryo buri 'automatic' bakimara kuzuza imyaka 18, aho kugira ngo ubwabo bajye kwiyandikisha nk'uko bisanzweho.

Abawushyigikiye bavuga ko uzatuma leta izigama miliyoni nyinshi z'amadorari agenda buri mwaka mu bikorwa byo kwibutsa abasore bari hagati y'imyaka 18 na 25 bashobora kwinjira mu gisirikare ngo bajye kwiyandikisha ubwabo.

Uwo mushinga w'itegeko uracyarimo kwigwaho mbere y'uko wemezwa ukaba wajya mu bikorwa.

Ku bandi ubateye impungenge ko mu gihe cy'intambara abantu bajyanwa ku rugamba batabishaka.

Kwandika abagabo bose mu gisirikare cya Amerika byaherukaga mu 1973 nyuma yo kubyamagana gukomeye kwabayeho mu gihe cy'intambara muri Vietnam.

Urwego rwa leta ya Amerika rwitwa Selective Service System (SSS) rwatanze icyifuzo cy'uwo mushinga w'itegeko tariki 30 z'ukwezi gushize kwa Werurwe, nyuma y'iminsi ibiri Amerika itangiye intambara muri Iran.

Urubuga rw'urwo rwego ruvuga ko ubwo buryo bwo kwandika abasore bose ko bashobora gutoranywamo abinjira mu gisirikare buzaha inshingano icyo kigo kubyikorera aho gutegereza ko abo basore babyikorera.

Skip podcast promotion and continue reading
WhatsApp channel ya BBC Gahuza

Amakuru ya BBC Gahuza ako kanya kuri WhatsApp yawe

Kanda hano ujyeho

End of podcast promotion

Muri Amerika, abasore benshi bari hagati y'imyaka 18 na 25 basanzwe basabwe kwiyandikisha. Kutabikora ni icyaha, kandi mu mategeko yanditse gihanishwa gufungwa imyaka itanu.

Nubwo muri rusange nta uhanirwa icyo cyaha, kutiyandikisha bishobora kubuza umusore amahirwe yo guhabwa 'bourse/scholarship' ya leta cyangwa imirimo ya leta.

Abatari abanyamerika batuye muri icyo gihugu iyo na bo batiyandikishije bashobora kwimwa ubwenegihugu bwa Amerika.

Nubwo hari ayo mategeko yo kwiyandikisha, kuyubiriza byari biri ku gipimo cya 81% mu 2024, nk'uko imibare ya leta ibitangaza.

Izi mpinduka zirimo gusabwa ariko ziteye impungenge bamwe mu banyamerika babona ko ubutegetsi burimo kwinjiza benshi cyane mu ntambara mu gihe iyi ya Iran yakomeza cyangwa intambara zo mu gihe kizaza.

Karoline Leavitt, umuvugizi w'ibiro bya Perezida wa Amerika mu kiganiro na Fox News mu kwezi gushize yavuze ko uwo mushinga ntaho uhuriye na Iran.

Yagize ati: "Ntabwo biri mu mugambi uriho nonaha, ariko perezida, nanone, yitonze ahoza ku meza ye amahitamo."

Kwinjiza abagabo mu gisirikare byashyizweho mu bikorwa na leta ya Amerika inshuro esheshatu mu mateka y'iki gihugu, igihe biheruka ni mu ntambara ya Vietnam.

Abanyamerika bagera kuri miliyoni 1.8 icyo gihe baranditswe ngo bajye kurwana iyo ntambara, ibyaganishije ku itegeko ryo kwiyandikisha ku bagejeje igihe bose kwinjira mu gisirikare mu 1973.