Thailand: Abantu nibura 27 bapfuye abandi 22 barakomereka cyane mu muriro wadutse mu kabari i Bangkok

Ahavuye isanamu, Reuters
Umuriro mwinshi cyane wadutse mu kabari ko mu murwa mukuru Bangkok wa Thailand ku cyumweru, wica abantu nibura 27 naho abandi 22 barakomereka cyane.
Uwo muriro watangiriye imbere ahigiye hejuru muri ako kabari ko mu karere ka Chatuchak, nuko urakwirakwira mu buryo bwihuse, utuma umuriro w’amashanyarazi ubura ndetse icyo cyumba cyuzuramo umwotsi, nkuko abibonye babivuga.
Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakiliya bahiye ubwoba barimo gutaka ubwo bari barimo guhunga – imyenda ya bamwe muri bo irimo gushya – banyuze mu muryango w’imbere wari urimo gushya w’ako kabari kitwa Rong Beer Na Lat Phrao.
Abazimya umuriro, bageze aho hantu nyuma gato ya saa sita z’ijoro ku isaha yaho, bahise bazimya uwo muriro. Basanze imirambo ya benshi mu bapfuye iri mu bwiherero, uko bigaragara abapfuye bakaba ari ho bari bagiye kwihisha.

Ahavuye isanamu, Fire & Rescue Thailand
Amaperereza y’ibanze yakozwe n’urwego rw’umujyi wa Bangkok rwo guhangana n’ibiza yumvikanisha ko uwo muriro ushobora kuba watewe n’ikibazo cyavutse mu nsinga z’amashanyarazi (ibizwi nka ‘short circuit’) zo mu cyuma gikonjesha mu nzu, nubwo nta mpamvu yateje uwo muriro yari yatangazwa n’abategetsi.
Abategetsi basezeranyije ko hazakorwa iperereza ryimbitse.
Ubu si ubwa mbere ibi bibaye muri Thailand.
Nubwo abategetsi bagiye basezeranya kunoza ingamba z’umutekano zijyanye n’umuriro w’amashanyarazi nyuma y’ibibazo nk’ibyo byabaye mbere yaho, akenshi ubwo buryo bw’ingamba z’umutekano ntibushyirwa mu ngiro neza.
Izindi nkuru wasoma:

Ahavuye isanamu, APTN

Ahavuye isanamu, BBC/Lulu Luo



