IKIBIRIRAHO, Guinea: Isenyuka ry’ikirundo cy’imyanda ryahitanye abantu 30

Nibura abantu 30 bamaze gupfa nyuma y'uko ikirundo kinini cy'imyanda cyaguye ku nzu zari hafi y'ahajugunywa imyanda mu murwa mukuru wa Guinée Conakry, nk'uko abategetsi babitangaza.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Gildas Yihundimpundu na Latifa Mutesi

  1. RDC na M23 bemeranyije ku ntambwe igana ku biganiro by'amahoro

    Ingabo z'umutwe w'inyeshyamba wa M23

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’umutwe w'inyeshyamba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda bemeranyije gahunda izabafasha gukomeza ibiganiro bigamije gushaka amahoro arambye.

    Mu itangazo bahuriyeho ryasohotse nyuma y’iminsi itanu y’ibiganiro byabereye mu Busuwisi, impande zombi zavuze ko ziyemeje “gukomeza ibiganiro byo gushaka amahoro arambye no gukemura amakimbirane”, ndetse zemeranya gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

    Iyi gahunda nshya ishingiye ku masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington mu mwaka wa 2025, ahagarikiwe na Perezida w'Amerika Donald Trump.

    Icyakora, nyuma yo kuyasinya, imirwano yakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), agace kamaze imyaka myinshi karangwamoamakimbirane.

    Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari ibyo impande zombi zitumvikanaho, birimo ibihano byafatiwe umutwe w'inyeshyamba wa M23, kurekura abafunzwe ndetse n’igihe amavugurura ya politiki azashyirwa mu bikorwa.

    Ibi biganiro byitabiriwe n’umutwe w'inyeshyamba M23, ubutegetsi bwa RD Congo, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Togo, Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’Ubusuwisi bwabyakiriye.

    Rifatiye ku masezerano yo mu 2025, itangazo ryagize riti: “Impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buzajya busuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze, ndetse bugakemura ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano n’imyanzuro byemeranyijweho i Doha.”

    Impande zombi kandi zashyizeho intambwe zigomba gukurikizwa n’igihe buri imwe yose izamara, zinavuga ko zizakoresha ubworoherane n’uburyo bushya bwo gushaka ibisubizo bishya.

    Banemeranyije gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukurikirana no kugenzura abarenze ku gahenge.

    Itsinda rishinzwe gucunga iyo gahunda rimaze gushyirwaho, kandi itsinda rya mbere ryo kugenzura niba agahenge kari kubahirizwa riteganyijwe kujya i Minembwe kuri uyu wa mbere, mu gace ka Kivu y’Amajyepfo kamaze igihe karangwamo imirwano.

    Nubwo habaye amasezerano y'agahenge inshuro nyinshi, imirwano yakomeje muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, aho buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyo rwiyemeje.

    Aya makimbirane afitanye isano n'umwuka mubi umaze igihe hagati ya RDC n'u Rwanda.

    U Rwanda ruvuga ko RD Congo itigeze isenya burundu umutwe wa FDLR, ibyo u Rwanda rufata nk’ibishobora guhungabanya umutekano warwo.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Guinea: Isenyuka ry’ikirundo cy’imyanda ryahitanye abantu 30

    Abaturage benshi bari bateraniye hafi y'ikirundo kinini cy'imyanda cyaguye ku nzu zari hafi y'ahajugunywa imyanda

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Nibura abantu 30 bamaze gupfa nyuma y'uko ikirundo kinini cy'imyanda cyaguye ku nzu zari hafi y'ahajugunywa imyanda mu murwa mukuru wa Guinée Conakry, nk'uko abategetsi babitangaza.

    Abandi bantu 22 bakomeretse, barimo batandatu bakomeretse bikomeye,mu gace ka Dar-es-Salam ko mu mujyi wa Conakry.

    Abategetsi bavuze ko hashyizweho abantu benshi barimo n’ingabo kugira ngo bakomeze ibikorwa byo gushakisha ababa barokotse. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani ku isaha yo muri icyo gihugu, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryabanje.

    Umugore umwe yabwiye itangazamakuru ryo muri ako gace ko abana be batanu bose bapfiriye muri iyi mpanuka. Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.

    Nyuma yaho, abashinzwe ubutabazi bagaragaye bakoresha imashini zicukura mu myanda yasandaye, bashakisha ababa bakiri bazima, mu gihe abaturage benshi bari bateraniye hafi aho.

    Minisitiri w’intebe wa Guinea, Mamadou Oury Bah, yasuye aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo arebe uko ibintu byifashe kandi anagenzure uko ibikorwa byo gushakisha ababa bakiri bazima biri kugenda.

    Umuyobozi w’abaturage bo muri ako gace, Lancine Sylla, yari yabwiye ikinyamakuru AFP ko ko yari afite impungenge z'uko umubare w'abapfuye ushobora kuba munini.

    Yagize ati: “Twakuyemo imirambo 18, yahise ijyanwa mu buruhukiro (morgue).”

    Si ubwa mbere impanuka nk’iyi iba, kuko mu 2017 na bwo kuri iki kimoteri habereye impanuka aho ikindi kirundo cy’imyanda cyasenyutse kigahitana abantu 10.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo mu buryo bw'aka kanya.