RDC na M23 bemeranyije ku ntambwe igana ku biganiro by'amahoro

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’umutwe w'inyeshyamba wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda bemeranyije gahunda izabafasha gukomeza ibiganiro bigamije gushaka amahoro arambye.
Mu itangazo bahuriyeho ryasohotse nyuma y’iminsi itanu y’ibiganiro byabereye mu Busuwisi, impande zombi zavuze ko ziyemeje “gukomeza ibiganiro byo gushaka amahoro arambye no gukemura amakimbirane”, ndetse zemeranya gushyiraho uburyo bwo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Iyi gahunda nshya ishingiye ku masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington mu mwaka wa 2025, ahagarikiwe na Perezida w'Amerika Donald Trump.
Icyakora, nyuma yo kuyasinya, imirwano yakomeje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), agace kamaze imyaka myinshi karangwamoamakimbirane.
Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari ibyo impande zombi zitumvikanaho, birimo ibihano byafatiwe umutwe w'inyeshyamba wa M23, kurekura abafunzwe ndetse n’igihe amavugurura ya politiki azashyirwa mu bikorwa.
Ibi biganiro byitabiriwe n’umutwe w'inyeshyamba M23, ubutegetsi bwa RD Congo, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Togo, Komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe ndetse n’Ubusuwisi bwabyakiriye.
Rifatiye ku masezerano yo mu 2025, itangazo ryagize riti: “Impande zombi zemeranyije gushyiraho uburyo buzajya busuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze, ndetse bugakemura ibibazo bishobora kuvuka mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano n’imyanzuro byemeranyijweho i Doha.”
Impande zombi kandi zashyizeho intambwe zigomba gukurikizwa n’igihe buri imwe yose izamara, zinavuga ko zizakoresha ubworoherane n’uburyo bushya bwo gushaka ibisubizo bishya.
Banemeranyije gushyira mu bikorwa uburyo bwo gukurikirana no kugenzura abarenze ku gahenge.
Itsinda rishinzwe gucunga iyo gahunda rimaze gushyirwaho, kandi itsinda rya mbere ryo kugenzura niba agahenge kari kubahirizwa riteganyijwe kujya i Minembwe kuri uyu wa mbere, mu gace ka Kivu y’Amajyepfo kamaze igihe karangwamo imirwano.
Nubwo habaye amasezerano y'agahenge inshuro nyinshi, imirwano yakomeje muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo, aho buri ruhande rushinja urundi kutubahiriza ibyo rwiyemeje.
Aya makimbirane afitanye isano n'umwuka mubi umaze igihe hagati ya RDC n'u Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko RD Congo itigeze isenya burundu umutwe wa FDLR, ibyo u Rwanda rufata nk’ibishobora guhungabanya umutekano warwo.
Izindi nkuru wasoma:

