Uwari umugaba mukuru w'ingabo za Ukraine yabwiye BBC ko Uburusiya butagifite ubushobozi bwo gutera intambwe

Ahavuye isanamu, Dmytro Vlasov/BBC
Uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine yabwiye BBC ko Ukraine yagumishije hamwe imirongo y’imbere ku rugamba ndetse ko “yamennye [yashenye] ubushobozi bw’Uburusiya bwo gutera intambwe” ibinyujije mu kwica abasirikare babwo benshi cyane.
Jenerali Oleksandr Syrskyi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na BBC yonyine, cya mbere akoze nyuma yuko yirukanwe kuri uwo mwanya mu buryo butunguranye ku mpeshyi y’uyu mwaka.
Yavuze ku iyirukanwa rye, ntiyemeranya n’abamunenga bavuze ko ari “umuntu ujyana n’ibya kera” cyane utashobora kuyobora ingabo za Ukraine zigezweho, zikoresha ikoranabuhanga rikataje.
Yanavuze ku birego by’abasirikare yahoze ayobora, babwiye BBC ko bategetswe kuguma mu birindiro byabo n’igihe babaga ari nkaho bagoswe neza neza n’abasirikare b’Uburusiya, ibyo bikabaviramo kwicwamo benshi.
Syrskyi yavuze ko ibyo Uburusiya bwatakaje muri iyi ntambara bikubye inshuro esheshatu ibyo Ukraine yatakaje. Yongeyeho ati: “Ubaze abapfuye bonyine, aho ho bakubye inshuro 11 [abapfuye ku ruhande rwa Ukraine].”
Yaba Uburusiya, yaba Ukraine, nta ruhande rwatangaje imibare y’abasirikare barwo bamaze kwicirwa muri iyi ntambara. Igisirikare cya Ukraine kivuga ko muri uyu mwaka cyaciye umuhigo wo kwica abasirikare ba mbere benshi cyane b’Uburusiya muri Nzeri (9), nubwo ibyo bidashobora kugenzurwa.
Abakuru b’ubutasi bw’Ubwongereza bagereranya ko Uburusiya bwatakaje abasirikare bagera ku 500,000 biciwe muri Ukraine kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine mu 2022. Hagati aho, ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika cyitwa ‘Center for Strategic and International Studies’ cyemeza ko Ukraine yapfushije abasirikare bagera ku 150,000 bishwe kugeza muri Kamena (6) muri uyu mwaka wa 2026.
Izindi nkuru wasoma:


