Leta y’Afurika y’Epfo
ivuga ko abanyamahanga barenga 53,000 birukanwe cyangwa bacyurwa iwabo kuva
itangije igikorwa cy'"imicungire y’abimukira" mu byumweru bitanu bishize.
Abategetsi bavuga ko
benshi muri abo ari abakomoka muri Malawi, Zimbabwe na Mozambique, ndetse uwo
mubare ushobora kwiyongera kuko ibikorwa byo kwirukana no gucyura abanyamahanga
bikomeje.
Afurika y’Epfo irimo
gukora kimwe mu bikorwa binini cyane byo guhashya abimukira badafite ibyangombwa
byemewe cya mbere kibayeho muri iyi myaka ishize, nyuma y’ibyumweru bishize
haba imyigaragambyo yo kwamagana abimukira yabayemo urugomo, gutera ubwoba no
gusahura.
Abigaragambya bakomeje
gusaba ko habaho uburyo bukomeye cyane bwo kugenzura imipaka no kwirukana ku
bwinshi, bagashinja abimukira kugira uruhare mu bushomeri bwinshi buri muri
icyo gihugu, ikigero gikomeje kwiyongera cy’ubugizi bwa nabi n’irindimuka rya
serivisi zigenewe abaturage.
Umuryango w’Abibumbye
waburiye ku kudakoresha abimukira nka nyirabayazana w’ibibazo
byo mu mibereho n’ubukungu Afurika y’Epfo ifite.
Impirimbanyi zirwanya
abimukira zakangishije ko zizajya zikora imyigaragambyo rimwe mu cyumweru yo
kwotsa igitutu leta kugeza ibyo zisaba bigezweho, ndetse hari ubwoba ko iyo myigaragambyo
ishobora guhinduka iy’urugomo.
Abigaragambya bari
bashyizeho “itariki ntarengwa yabo bwite” ya 30 Kamena (6) kugira ngo abimukira
bose badafite ibyangombwa byemewe babe bamaze kuva muri icyo gihugu. Byatumye abanyamahanga
benshi bava muri Afurika y’Epfo bahunga urugomo no guterwa ubwoba.
Mu byumweru bya vuba
aha bishize, ibihugu byinshi, birimo Ghana, Nigeria, Uganda na Kenya,
byakoresheje indege mu gucyura abaturage babyo.
Ku cyumweru,
Minisitiri w’ubutabera no guteza imbere itegekonshinga w’Afurika y’Epfo, Mmamoloko
Kubayi, yatangaje ko abanyamahanga 53,499 birukanwe abandi bacyurwa
iwabo, “biganjemo Abanya-Malawi, bakurikiwe n’Abanya-Zimbabwe n’Abanya-Mozambique”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Pretoria, Minisitiri Kubayi yagize ati:
“Turimo
kwihatira kugera kuri gahunda y’abimukira isanzwe kandi iri ku murongo
izirikana ndetse yigengesera ku mpungenge zigaragazwa n’abaturage bacu, ari na
ko yubahiriza uburenganzira bwa muntu n’icyubahiro cy’abantu bose bari mu
gihugu cyacu, hatitawe ku bwenegihugu bwabo n’imiterere y’ubwimukira bwabo [uko
dosiye zabo zijyanye n’ubwimukira zihagaze].”