IKIBIRIRAHO, Umu-influencer wo muri Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa cocaine ya miliyoni $28 yari ijyanywe mu Bwongereza

Afolabi Kazeem Michael nta cyo aratangaza ku byo ashinjwa ko afitanye isano n’itsinda mpuzamahanga ricuruza ibiyobyabwenge.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi

  1. Ukraine: Uwari Minisitiri w'ingabo akirukanwa yasabye ko haba amatora ya perezida

    Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Mykhailo Fedorov ubwo yari yitabiriye inama ya Ukraine y’ubuhuza ku bya gisirikare muri Gashyantare (2) mu 2026.

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Uwahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Ukraine Mykhailo Fedorov yasabye ko haba amatora muri iki gihe cy’intambara, ibi benshi bakaba babona ari ko guhangana kwa mbere gukomeye n’ubutegetsi bwa Perezida Volodymyr Zelensky kubayeho kuva intambara y’Uburusiya itangiye muri Gashyantare (2) mu mwaka wa 2022.

    Muri videwo yatangaje ku rubuga rwa YouTube ku wa kabiri, Fedorov, w’imyaka 35, yagize ati: “Demokarasi ntishobora gufatwa bugwate n’Uburusiya.” Yongeyeho ko Ukraine irimo kurwana “neza neza kuko dushaka gukomeza kuba igihugu cyisanzuye [cyigenga] cy’i Burayi”.

    Kuva Uburusiya buteye Ukraine, iki gihugu gikomeje kubaho hashingiwe ku mategeko ya gisirikare yasimbuye aya gisivile kubera ibihe bidasanzwe by’intambara, ibyo bivuze ko amatora yahagaritswe.

    Fedorov, muri iyo videwo utavuze Zelensky mu izina, yirukanwe ku mwanya we wa minisitiri w’ingabo mu buryo butunguranye mu mpera ya Nyakanga (7) uyu mwaka, hashize amezi atandatu ashyizwe kuri uwo mwanya.

    Zelensky nta cyo yari yasubiza kuri iyo videwo ya Fedorov. Iyirukanwa rye ryateje imyigaragambyo mu bice binyuranye by’igihugu.

    Ku gihe cye nka minisitiri w’ingabo, Fedorov yashimwe ku kongera imbaraga muri iyo minisiteri, ayobora gahunda yo kurwanya ruswa ndetse ashyiraho uburyo bwo gushingira ku byo imibare igaragaza, mu gusesengura no kugerageza kunoza imyitwarire y’ingabo ku rugamba.

    Iyirukanwa rye ryemewe na benshi nk’iryari rifitanye isano n’ubushyamirane hagati ye n’umugaba mukuru w’ingabo, Oleksandr Syrskyi. Ibyumweru byinshi nyuma yaho, Syrskyi na we yasimbujwe kuri uwo mwanya, nyuma y’imyigaragambyo yari imaze ibyumweru yokeje igitutu perezida wa Ukraine.

    Muri iyo videwo yo kuri YouTube, Fedorov nta kimenyetso yatanze cya gahunda ateganya muri politike, ahubwo yibanda ku kuvuga ko hacyenewe “uburyo bukurikije amategeko, butekanye kandi bushyize mu gaciro bwo gutuma Ukraine isubizaho inzira yuzuye ya demokarasi no mu gihe cy’intambara imaze igihe kirekire”.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Umu-influencer wo muri Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa cocaine ya miliyoni $28 yari ijyanywe mu Bwongereza

    Afolabi Kazeem Michael afashe icyapa cya NDLEA kiriho izina rye n’imyaka ye, nyuma yo gutabwa muri yombi i Lagos, muri Nigeria.

    Ahavuye isanamu, NDLEA

    Insiguro y'isanamu, Afolabi Kazeem Micheal, uzwi ku izina rya "KC Luxury", ntaragira icyo avuga ku byo ashinjwa

    Umunya-Nigeria uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ukekwaho kuba afitanye isano n’itsinda ry’abantu bari mu bihugu bitandukanye bacuruza ibiyobyabwenge, yatawe muri yombi nyuma y'uko abategetsi bafashe kokayine (cocaine) ifite agaciro ka hafi miliyoni 28 z'amadolari y’Amerika (miliyari 41 FRW) yari igiye koherezwa mu Bwongereza.

    Afolabi Kazeem Michael yafatiwe ku kibuga cy’indege i Lagos mu cyumweru gishize, ubwo yari agiye gufata indege yerekeza i Paris mu Bufaransa, nk’uko ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge cyabitangaje.

    Uyu mugabo w’imyaka 49, uzwi ku izina rya “KC Luxury” ukurikirwa kuri konti ye yo kuri Instagram n’abantu bagera ku 700,000, yagaragaraga ku mbuga nkoranyambaga yivuga nk’umucuruzi ukora ubucuruzi bwa zahabu n’ibicuruzwa by’agaciro gahambaye.

    Abategetsi bavuga ko Michael yari umuntu ukomeye mu bikorwa by’urusobe rw’abacuruza kokayine, aho yayinjizaga muri Nigeria ivuye muri Amerika y’Epfo, hanyuma ikoherezwa mu Burayi no muri Aziya.

    Kugeza ubu Michael ntaragira icyo avuga ku byo ashinjwa, kandi kugeza ubu ntaragezwa imbere y’urukiko ngo agire ibyo aregwa.

    Ikigo cya Nigeria gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (NDLEA) cyavuze ko ku wa mbere tariki ya 3 Kanama (8), rwasanze ibilo (kg) 184.5 bya kokayine bihishe mu dusanduku tw’ibara ry’ikigina, ahabikwa kandi hagaturuka imizigo i Lagos.

    NDLEA yavuze ko iyo kokayine yari igiye koherezwa mu mahanga n’itsinda ry’abantu bari mu bihugu bitandukanye bacuruza ibiyobyabwenge, aho rimaze imyaka rikoresha Nigeria nk’igihugu banyuzamo ibiyobyabwenge mbere yo kubijyana mu Bwongereza, mu bindi bihugu by’Uburayi ndetse no muri Aziya.

    Michael yatawe muri yombi nyuma y’iminsi 10 ibyo biyobyabwenge bifashwe, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’indege cya Murtala Muhammed i Lagos, ubwo yageragezaga kuva muri Nigeria mu ndege yo mu cyiciro cya mbere (Business Class) yerekezaga i Paris.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.