Ubushakashatsi bw'ingenzi bwa siyansi ku gitsina cy'umugabo bwahawe igihembo

Ahavuye isanamu, Getty Images
Ubushakashatsi bwakozwe ku itandukaniro ry'ubushyuhe hagati y'intanga ngabo z'ibumoso n'iz'iburyo ku bagabo yari igice cy'umurimo wahawe igihembo cy'icyubahiro cya Ig Nobel mu 2019.
Impuguke mu kubyara kw'abantu Roger Mieusset na Bourras Bengoudifa bakoze ibizamini by'ubushyuhe ku bagabo mu Bufaransa.
Bakoreye ubushakashatsi ku bitabiriye ubushakashatsi baba abambaye n'abambaye ubusa.
Nyuma baje kuvumbura ko intanga ngabo z'ibumoso zishyushye kurusha iz'iburyo, ariko ibi bibaho gusa iyo umugabo yambaye imyenda.
Igihembo cya Ig Nobel mu bushakashatsi ku buvuzi cyatangajwe mu muhango wabereye muri Kaminuza ya Harvard.
Ibisubizo by’ubushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru kivuga ku bibazo by’imyororokere y’abantu, aho impuguke zisobanura ku nshuro ya mbere ubu bushakashatsi n’ibyo bavumbuye mu bya siyansi.
Impuguke zasabye abagabo 11 bakora akazi ko mu iposita guhagarara iminota 90 mu gihe ubushyuhe bw'imyanya ndangagitsina yabo bupimwa.
Irindi gerageza ryakozwe ku bashoferi 11 b'abagabo ba bisi bari bicaye mu gihe cy'ibizamini.
Ibihembo bya Ig Nobel bitangwa kubera ubushakashatsi bufatwa nk'ubudasanzwe cyangwa bushishikaje mu ngingo y'umwaka.
Bamwe mu bashakashatsi bavuze ko ubushyuhe bw'intanga ngabo bugira ingaruka zikomeye ku mikorere y'imyanya myibarukiro y'umugabo.
Intanga ngabo mu bagabo batuye mu bihugu by'Iburengerazuba bw'Isi zikomeje kugabanuka, nubwo bitarasobanuka neza uburyo bwo kuzongereza ingufu.
Umugabo witwa Craig Franklin yabwiye BBC ko yababaye cyane ubwo yavumburaga ko intanga ze ntambaraga zifite na gato.
Izindi nkuru wasoma:


















