Uriko ubona ku rubuga aherekana amakuru mu nyandiko gusa, hakoresha uburyo buke. Ja ku rubuga nyamukuru ubone amakuru mu nyandiko iherekejwe n'amasanamu.

Njana ku rubuga nyamukuru canke aho gusoma gusa

Ibindi vyerekeye ingene urwo rubuga rugutwara uburyo (ama mega) buke

IKIBIRIRAHO, Isoko rya Ngozi na ryo ryahiye hangirika byinshi

Perezida Ndayishimiye yihanganishije ababuriye ibyabo mu isoko rya Ngozi, nyuma yuko andi masoko na yo ahiye muri uyu mwaka.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Dinah Gahamanyi

  1. ‘URwanda rwugarijwe n’ingaruka zifungwa ry’umuhora wa Hormuz’- Ministri Nsengiyumva

      • Umwanditsi, Jean Claude Mwambutsa
      • Igikorwa, BBC Great Lakes, Kigali

    Ministri w’intebe w’U Rwanda Justin Nsengiyumva yabwiye inteko ishingamategeko ko igihugu gikomeje guhura n’ingaruka z’ubukungu zishingiye ku ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati .

    Imbere y’abadepite ,Ministre w’intebe Nsengiyumva yavuze ko ubukungu bw’U Rwanda buhagaze neza nubwo hari aho bwahuye n’ingaruka z’intambara yo mu burasirazuba bwo hagati .

    Nk’uko yabivuze urwego rw’ubwikorezi ruri mu zahuye n’ibibazo kubera ifungwa ry’umuhora wa Hormuz ryatumye ibikomoka kuri peteroli bidakomeza kuza ku buryo bworoshye .

    Nsengiyumva avuga ko byabaye ngombwa ko Leta ikora mu kigega cyayo kugira ngo ifashe urwego rw’ubwikorezi kugira ngo ingaruka zitaba nyinshi cyane ku baturage .

    ‘’Hagati y’ukwezi kwa Gatatu n’ukwa Gatandatu,nkunganire twatanze iri hafi ya Miliyari 48 z’Amafranga y’U Rwanda yashyizwe mu bwikorezi bw,abantu n’ibintu .Byatumye igiciro cya mazutu kiguma ku mafaranga 2927 kuri litiro aho kuba 3600 kuri litiro iyo dushingira ku biciro ku isoko mpuzamahanga…..

    Byagabanyije umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ubwikorezi birinda ko ubukungu n’ubuzima bw’abaturage bihungabana’’

    Ministri w’intebe yabwiye abadepite ko hari ibindi byemezo byafashwe mu rwego rw’ubwikorezi bwaba ubw’ibicuruzwa ndetse n’abantu.

    ‘’Mu mujyi wa Kigali twafashe ibyemezo byo kongera bisi zikoresha amashanyarazi ndetse duteganya ko zizakomeza kwiyongera .Ikindi hari ibice by’imihanda twahariye bisi zonyine kugira ngo bifashe abagenzi kwihuta batabangamiwe n’imodoka nyinshi mu muhanda ‘’

    Gukoresha ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi byageze no muri za moto ndetse igihugu giteganya ko nta moto nshya izongera kwemererwa kwinjira mu gihugu mu gihe idakoresha amashanyarazi .

    Ministri w’intebe yasezeranyije abadepite ko igihugu gifite umugambi wo kugira ubushobozi bwo kubika litiro zigera kuri miliyoni 230 mu myaka itatu iri imbere zivuye kuri miliyoni 118 U Rwanda rushobora kubika muri iki gihe .

    U Rwanda kandi ruvuga ko rwasinye amasezerano na bimwe mu bihugu by’akarere Kenya na Tanzania kugira ngo bifatanye kugura ibikomoka kuri Peteroli bityo buri gihugu kigire ububiko bugihagije.

    Ministri w’intebe Nsengiyumva akavuga ko bitarenze impera z’uku kwezi ,U Rwanda rwiteguye kwakira Miliyoni mirongo ine z’ama litro y’ibikomoka kuri peteroli kandi ibi ngo bikazajya biba uko ukwezi gutashye .

  2. Videwo:Abazimya umuriro bahanganye n'inkongi z'umuriro mu aho abantu 12 bapfuye abandi 23 baburirwa irengero muri Esipanye

    Abazimya umuriro bamaze igihe barwana n'inkongi z'umuriro mu ntara ya Almería yo mu majyepfo ya Espagne, aho abayobozi bavuga ko nibura abantu 12 bapfuye abandi 23 baburiwe irengero.

    Abantu amagana barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bahagarike inkongi y'umuriro, abayobozi bo mu gace bakeka ko yatewe n'umuyoboro w'amashanyarazi waguye.

    Ubushyuhe bukabije bufite ubushyuhe bwa dogere selisiyusi 40 (104F) bwateje inkongi z'umuriro mu majyepfo y'u Burayi muri iki gihe cy'impeshyi, aho abazimya umuriro nabo bahuye n'ibibazo bikomeye mu Bufaransa na Porutugali mu gihe cyose cy'umwaka.

  3. Koreya ya Ruguru iratangaza kongerera imbaraga ubushobozi bwayo bwa nikleyeri

    Itangazamakuru rya leta ya Koreya ya Ruguru ryatangaje ko iki gihugu kigamije kongera ubushobozi bwacyo bwa nikleyeri ndetse no kongera imbaraga mu nzego z'ubutasi n'igisirikare cy'igihugu.

    Ikigo cy’itangazamakuru cya Koreya ya Ruguru, (KCNA), cyatangaje ko iki kibazo cyaganiriweho mu nama ya Komisiyo y’igisirikare y’ishyaka riri ku butegetsi yateranye ejo Kuwakane.

    Koreya ya Ruguru iri mu bihano bikomeye mpuzamahanga kubera gahunda yayo ya nikleyeri.

    Izindi nkuu wasoma:

  4. Isoko rya Ngozi na ryo ryahiye hangirika byinshi

    Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yihanganishije ababuriye ibyabo mu isoko rya Ngozi, nyuma yuko andi masoko na yo ahiye muri uyu mwaka.

    Umwe mu batuye mu mujyi wa Ngozi yabwiye BBC Gahuzamiryango ko uwo muriro watangiye ahagana saa mbili z’ijoro (20:00) ugakomeza no mu masaha ya nyuma ya saa sita z’ijoro, ubwo ibikorwa by’ubutabazi byatangiraga. Icyawuteye ntikiramenyekana.

    Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Ndayishimiye yagize ati: “Turatewe umubabaro n’isoko ryo mu gisagara ca Ngozi ryaraye rihiye, aho abenegihugu bahakorera baraye bahaburiye ivyabo.

    “Turaremesheje cane abashikiwe n’ivyo vyago, tubasaba kudacika intege.”

    Amakuru ava mu bahagarariye abacuruzi avuga ko muri iryo soko hari hari ahantu 1400 ho gucururiza, umuriro ukaba watwitse 80% by'ibicuruzwa byari birimo.

    Nta gaciro k’ibyahiye katangajwe ndetse abategetsi ntibatangaje niba hari abantu bapfiriye cyangwa bakomerekeye muri uwo muriro.

    Isoko rya Ngozi ni rimwe mu masoko akomeye mu Burundi ndetse bamwe mu bacuruzi b’i Bujumbura bajya kuriranguramo ibicuruzwa nk’inkweto n’imyenda.

    Ugushya kw’iri soko gukurikiye andi masoko yahiye mu mezi ya vuba aha ashize hakangirika byinshi.

    Muri Kamena (6) uyu mwaka, isoko ry’imbaho n’ibiti ryo kw’i Jabe mu mujyi wa Bujumbura ryarahiye. Muri Gicurasi (5), isoko ryo mu Kinama na ryo ryarahiye ndetse no muri Mutarama (1) uyu mwaka, umuriro watwitse byinshi hanze y'isoko rya Bujumbura City Market rizwi nko kwa Siyoni.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Espagne: Abantu nibura 11 bishwe n'umuriro w'agasozi naho abandi 19 baburiwe irengero

    Abantu nibura 11 bapfuye naho abandi 19 baburiwe irengero mu muriro w’agasozi mu majyepfo ya Espagne, nkuko umutegetsi w'akarere ka Andalusia, Juanma Moreno, yabitangaje.

    Undi mutegetsi wo muri ako karere yavuze ko amakuru y’ibanze yumvikanisha ko bane muri abo bapfuye ari Abongereza.

    Abantu bagera ku 150 bazimya umuriro barimo gukora kugira ngo bazimye uwo muriro.

    Moreno yavuze ko uko bigaragara uwo muriro watewe n’umuyoboro w’amashanyarazi wahanuwe. Nuko ukwirakwira ahantu hari ibiti hakikije agace ka Los Gallardos muri Almería.

    Ubushyuhe bukomeje kubaho bwa dogere zigera kuri 40C bwateje imiriro y’agasozi mu Burayi bw’amajyepfo kuri iyi mpeshyi.

    Abazimya umuriro babarirwa mu magana barimo guhangana n'imiriro ikomeye mu Bufaransa, muri Portugal no muri Espagne, mu gihe abaturage babarirwa mu bihumbi bataye ingo zabo.

    Izindi nkuru wasoma:

  6. Amerika na Iran byongeye kugabanaho ibitero mu gihe Khamenei yashyinguwe

    Amerika na Iran byongeye kugabanaho ibitero mu kurasana kwakomeje kugeza ku wa kane, mu gihe abakurikiranira ibintu hafi batangaje ko habayeho kugabanuka “cyane” kw’umubare w’amato anyura mu muhora wa Hormuz.

    Amerika ivuga ko yarashe ahantu 90 ha gisirikare, hamwe muri ho hari hafi y’uwo muhora. Iran ivuga ko abantu 14 bishwe mu minsi ibiri ishize.

    Ibitangazamakuru bya leta ya Iran, mu gusubiramo amagambo ya guverineri wungirije w’intara, byanatangaje ko ahantu hari hafi y’ikigo cy’ingufu za nikleyeri cya Bushehr harashweho. Amerika nta cyo yatangaje kuri ibi bitero bishya.

    Mu kwihorera, Iran yavuze ko yarashe ku bikorwa by’Amerika muri Kuwait, Bahrain na Qatar. Mu ijoro ryo ku wa kane, Iran yagabye ibindi bitero muri Kuwait, Jordan na Iraq, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta.

    Mu yandi makuru, imbaga nini cyane z’abantu bateranye ubwo uwari umutegetsi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yashyingurwaga ku wa kane, nyuma y’imihango yo kumusezeraho yamaze iminsi itandatu.

    Nta kimenyetso cyagaragaye cy’umuhungu we wamusimbuye, Mojtaba Khamenei, utarigera abonwa mu ruhame kuva amakuru avuze ko yakomerekeye cyane mu gitero cyanishe se.

    Izindi nkuru wasoma:

  7. Nigeria yacyuye icyiciro cya gatanu cy'abaturage bayo barenga 200 babaga muri Afurika y'Epfo

    Nigeria yakiriye indege ya gatanu icyuye abaturage b’iki gihugu bahisemo gutaha bakava muri Afurika y’Epfo, muri gahunda ya leta ya Nigeria yo kubacyura ku bushake.

    Mu ijoro ryo ku wa kane, iyo ndege yageze ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Murtala Muhammed kiri i Lagos, icyuye abaturage 282.

    Mbere, iyo ndege yari yitezwe kugera muri Nigeria ku wa gatatu ariko iratinzwa kubera ibibazo bya tekinike by’iyo ndege.

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Nigeria yavuze ko icyiciro cya gatandatu, ari na cyo cya nyuma, cyitezwe gucyurwa n’indege mu cyumweru gitaha, iyo gahunda yo gucyura abaturage ba Nigeria ikazaba irangiye.

    Uku gucyurwa kw’iri tsinda ryo ku wa kane gutumye umubare w’Abanya-Nigeria bamaze gucyurwa bavanwe muri Afurika y’Epfo ubu bageze ku 1,141, nkuko iyo minisiteri ibivuga.

    Iyo gahunda yatangiye mu ntangiriro ya Kamena (6) uyu mwaka, nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana abimukira mu bice bimwe byo muri Afurika y’Epfo, iteje guhangayika ku mutekano w’abanyamahanga.

    Ibihugu byinshi byo muri Afurika, birimo Malawi, Zimbabwe, Kenya, Mozambique na Ghana, na byo byateguye gahunda zo gucyura ku bushake abaturage babyo bifuza kuva muri Afurika y’Epfo.

    Iyo myigaragambyo yateje ubushyamirane mu mubano wa dipolomasi hagati y’Afurika y’Epfo n’ibihugu bimwe byo muri Afurika, mu gihe hari ibirego byuko abanyamahanga bibasiwe mu bitero. Hanatangajwe amakuru y’impfu zifitanye isano n’urwo rugomo.

    Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bahakanye ibyo birego, bituma habaho gusaba ko hakorwa amaperereza yigenga.

    Izindi nkuru wasoma:

  8. Maroc: Ubufaransa bwasezereye ikipe ya nyuma y'Afurika yari isigaye mu gikombe cy'isi

    Kylian Mbappé yatsinze igitego cye cya munani muri iyi mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, yishumbusha kuri penaliti yari yahushije, ubwo Maroc yananirwaga gukandira ku Bufaransa ubu bugeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

    Maroc ibaye ikipe ya nyuma y’Afurika – mu makipe 10 yo kuri uyu mugabane yari yitabiriye – isezerewe muri iri rushanwa.

    Mbappé yari yabonye iyo penaliti yo mu gice cya mbere ubwo yakorerwaga ikosa na myugariro wa Maroc Noussair Mazraoui, usanzwe akinira ikipe ya Manchester United, ariko ayitera nabi, ikurwamo neza n’umunyezamu Yassine Bounou.

    Mbappé yaje kwisubiraho ku munota wa 60 w’umukino ubwo yabonezaga umupira mu izamu ari mu rubuga rw’amahina.

    Ousmane Dembélé, ufite igihembo cya Ballon d’Or cy’umukinnyi wahize abandi ku isi, asubyamo igitego cya kabiri ku munota wa 66, nubwo umunyezamu Bounou yari yashoboye gukoza ikiganza kuri iryo shoti.

    Igitego cya Mbappé gitumye anganya ibitego byinshi na Lionel Messi wa Argentine muri iri rushanwa, nubwo uyu Mufaransa ari we uri imbere ku guhatanira igihembo cy’urukweto rwa zahabu – gihabwa uwatsinze ibitego byinshi – kuko we yanatanze imipira myinshi kuri bagenzi be yavuyemo ibitego.

    Bombi kandi bari mu ihatana rikomeye ryo kumenya uzaba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka y’igikombe cy’isi, Mbappé w’imyaka 27 akaba ubu afite ibitego 20, mu gihe Messi w’imyaka 39 afite umuhigo w’ibitego 21.

    Izindi nkuru wasoma:

  9. Mwaramutse neza!

    Akaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw’aka kanya.