IKIBIRIRAHO, Maroc: Ubufaransa bwasezereye ikipe ya nyuma y'Afurika yari isigaye mu gikombe cy'isi

Igitego cya Mbappé gitumye anganya ibitego byinshi na Lionel Messi wa Argentine muri iri rushanwa.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana

  1. Espagne: Abantu nibura 11 bishwe n'umuriro w'agasozi naho abandi 19 baburiwe irengero

    Umukozi ukora mu butabazi bwihuse wipfutse mu maso, ahagaze iruhande rw’umuhanda i Almería, muri Espagne, mu gihe inyuma ye hari umuriro w’agasozi mwinshi

    Ahavuye isanamu, Reuters

    Abantu nibura 11 bapfuye naho abandi 19 baburiwe irengero mu muriro w’agasozi mu majyepfo ya Espagne, nkuko umutegetsi w'akarere ka Andalusia, Juanma Moreno, yabitangaje.

    Undi mutegetsi wo muri ako karere yavuze ko amakuru y’ibanze yumvikanisha ko bane muri abo bapfuye ari Abongereza.

    Abantu bagera ku 150 bazimya umuriro barimo gukora kugira ngo bazimye uwo muriro.

    Moreno yavuze ko uko bigaragara uwo muriro watewe n’umuyoboro w’amashanyarazi wahanuwe. Nuko ukwirakwira ahantu hari ibiti hakikije agace ka Los Gallardos muri Almería.

    Ubushyuhe bukomeje kubaho bwa dogere zigera kuri 40C bwateje imiriro y’agasozi mu Burayi bw’amajyepfo kuri iyi mpeshyi.

    Abazimya umuriro babarirwa mu magana barimo guhangana n'imiriro ikomeye mu Bufaransa, muri Portugal no muri Espagne, mu gihe abaturage babarirwa mu bihumbi bataye ingo zabo.

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Amerika na Iran byongeye kugabanaho ibitero mu gihe Khamenei yashyinguwe

    Ifoto igaragaza imbaga y’abantu bafite telefone bazizamuye bafata amafoto, mu muhango wo gushyingura Ayatollah Ali Khamenei. Ifoto ye iragaragara imbere.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Abantu babarirwa mu bihumbi bateraniye mu muhango wo gushyingura uwahoze ari umutegetsi w'ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, mu nyubako y'idini ya Imam Reza, ku wa kane, mu mujyi wa Mashhad muri Iran

    Amerika na Iran byongeye kugabanaho ibitero mu kurasana kwakomeje kugeza ku wa kane, mu gihe abakurikiranira ibintu hafi batangaje ko habayeho kugabanuka “cyane” kw’umubare w’amato anyura mu muhora wa Hormuz.

    Amerika ivuga ko yarashe ahantu 90 ha gisirikare, hamwe muri ho hari hafi y’uwo muhora. Iran ivuga ko abantu 14 bishwe mu minsi ibiri ishize.

    Ibitangazamakuru bya leta ya Iran, mu gusubiramo amagambo ya guverineri wungirije w’intara, byanatangaje ko ahantu hari hafi y’ikigo cy’ingufu za nikleyeri cya Bushehr harashweho. Amerika nta cyo yatangaje kuri ibi bitero bishya.

    Mu kwihorera, Iran yavuze ko yarashe ku bikorwa by’Amerika muri Kuwait, Bahrain na Qatar. Mu ijoro ryo ku wa kane, Iran yagabye ibindi bitero muri Kuwait, Jordan na Iraq, nkuko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta.

    Mu yandi makuru, imbaga nini cyane z’abantu bateranye ubwo uwari umutegetsi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yashyingurwaga ku wa kane, nyuma y’imihango yo kumusezeraho yamaze iminsi itandatu.

    Nta kimenyetso cyagaragaye cy’umuhungu we wamusimbuye, Mojtaba Khamenei, utarigera abonwa mu ruhame kuva amakuru avuze ko yakomerekeye cyane mu gitero cyanishe se.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Nigeria yacyuye icyiciro cya gatanu cy'abaturage bayo barenga 200 babaga muri Afurika y'Epfo

    Abanyafurika barimo guhunga Afurika y’Epfo hamwe n’imizigo yabo ibari imbere

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Abanyamahanga babarirwa mu bihumbi bo muri Afurika bahunze Afurika y'Epfo mu byumweru bya vuba aha bishize, batinya ko bashobora gukorerwa urugomo rwibasira abimukira (ifoto mbarankuru yo mu bubiko)

    Nigeria yakiriye indege ya gatanu icyuye abaturage b’iki gihugu bahisemo gutaha bakava muri Afurika y’Epfo, muri gahunda ya leta ya Nigeria yo kubacyura ku bushake.

    Mu ijoro ryo ku wa kane, iyo ndege yageze ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Murtala Muhammed kiri i Lagos, icyuye abaturage 282.

    Mbere, iyo ndege yari yitezwe kugera muri Nigeria ku wa gatatu ariko iratinzwa kubera ibibazo bya tekinike by’iyo ndege.

    Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Nigeria yavuze ko icyiciro cya gatandatu, ari na cyo cya nyuma, cyitezwe gucyurwa n’indege mu cyumweru gitaha, iyo gahunda yo gucyura abaturage ba Nigeria ikazaba irangiye.

    Uku gucyurwa kw’iri tsinda ryo ku wa kane gutumye umubare w’Abanya-Nigeria bamaze gucyurwa bavanwe muri Afurika y’Epfo ubu bageze ku 1,141, nkuko iyo minisiteri ibivuga.

    Iyo gahunda yatangiye mu ntangiriro ya Kamena (6) uyu mwaka, nyuma y’imyigaragambyo yo kwamagana abimukira mu bice bimwe byo muri Afurika y’Epfo, iteje guhangayika ku mutekano w’abanyamahanga.

    Ibihugu byinshi byo muri Afurika, birimo Malawi, Zimbabwe, Kenya, Mozambique na Ghana, na byo byateguye gahunda zo gucyura ku bushake abaturage babyo bifuza kuva muri Afurika y’Epfo.

    Iyo myigaragambyo yateje ubushyamirane mu mubano wa dipolomasi hagati y’Afurika y’Epfo n’ibihugu bimwe byo muri Afurika, mu gihe hari ibirego byuko abanyamahanga bibasiwe mu bitero. Hanatangajwe amakuru y’impfu zifitanye isano n’urwo rugomo.

    Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bahakanye ibyo birego, bituma habaho gusaba ko hakorwa amaperereza yigenga.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Maroc: Ubufaransa bwasezereye ikipe ya nyuma y'Afurika yari isigaye mu gikombe cy'isi

    Mbappé yishimira igitego ari kumwe na bagenzi be

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Kylian Mbappé yatsinze igitego cye cya munani muri iyi mikino y’igikombe cy’isi cy’uyu mwaka, yishumbusha kuri penaliti yari yahushije, ubwo Maroc yananirwaga gukandira ku Bufaransa ubu bugeze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza.

    Maroc ibaye ikipe ya nyuma y’Afurika – mu makipe 10 yo kuri uyu mugabane yari yitabiriye – isezerewe muri iri rushanwa.

    Mbappé yari yabonye iyo penaliti yo mu gice cya mbere ubwo yakorerwaga ikosa na myugariro wa Maroc Noussair Mazraoui, usanzwe akinira ikipe ya Manchester United, ariko ayitera nabi, ikurwamo neza n’umunyezamu Yassine Bounou.

    Mbappé yaje kwisubiraho ku munota wa 60 w’umukino ubwo yabonezaga umupira mu izamu ari mu rubuga rw’amahina.

    Ousmane Dembélé, ufite igihembo cya Ballon d’Or cy’umukinnyi wahize abandi ku isi, asubyamo igitego cya kabiri ku munota wa 66, nubwo umunyezamu Bounou yari yashoboye gukoza ikiganza kuri iryo shoti.

    Igitego cya Mbappé gitumye anganya ibitego byinshi na Lionel Messi wa Argentine muri iri rushanwa, nubwo uyu Mufaransa ari we uri imbere ku guhatanira igihembo cy’urukweto rwa zahabu – gihabwa uwatsinze ibitego byinshi – kuko we yanatanze imipira myinshi kuri bagenzi be yavuyemo ibitego.

    Bombi kandi bari mu ihatana rikomeye ryo kumenya uzaba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi mu mateka y’igikombe cy’isi, Mbappé w’imyaka 27 akaba ubu afite ibitego 20, mu gihe Messi w’imyaka 39 afite umuhigo w’ibitego 21.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Mwaramutse neza!

    Akaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw’aka kanya.