Amerika nâUbwongereza byatangiye ibitero by'indege z'intambara ku ba-Houthi muri Yemen

Ahavuye isanamu, UK MOD/Reuters
Amerika nâUbwongereza, bishyigikiwe nâinshuti zabyo, mu ijoro ryacyeye byatangiye ibitero byâindege zâintambara muri Yemen ahafitwe nâinyeshyamba zâaba-Houthi zigenzura igice kitari gito nâumurwa mukuru wâiki gihugu.
Perezida Joe Biden yatangaje ko âku mabwiriza yanjyeâ ibitero byatangiye kugira ngo babuze inyeshyamba zâaba-Houthi kubangamira inzira yâamato mu nyanja itukura.
Mu itangazo rye, Biden yavuze ko ibi bitero bizakurikirwa nâibikorwa bya dipolomasi byo kubuza aba-Houthi gukomeza ibitero ku mato yâubucuruzi aca mu nyanja itukura.
Yongaraho ko Amerika nâinshuti zayo ântituzihanganira ibitero ku bantu bacu cyangwa ko abantu babi kubuza ubwisanzure bwâingendo mu nzira ikomeye cyane ku bucuruzi bwâisiâ.
Ubwongereza nabwo bwemeje ko indege zabwo zâintambara zahagurukiye ku birwa bya Cyprus zijya kurasa aba-Houthi muri Yemen mu ijoro ryacyeye.
Minisitiri wâintebe wâUbwongereza Rishi Sunak yavuze ko âUbwongereza iteka buzarinda ubwisanzure bwâinzira nâubucuruzi butabangamiweâ.
Ati: âKubera iyo mpamvu twafashe ingamba zigengesereye, zicyenewe, mu kwitabara, hamwe na Amerika dushyigikiwe nâUbuholandi, Canada, na Bahrain turarwanya aho ibyo bitero bituruka, mu kunaniza ubushobozi bwa gisirikare bwâaba-Houthi no kurinda ubwikorezi bwâamato ku isi.â

Ahavuye isanamu, US Central Command/Reuters
Inyeshyamba zâaba-Houthi zimaze amezi zitangiye kurasa amato yâubwikorezi aca mu nyanja yâitukura zivuga ko afite aho ahuriye na Israel kuko nayo yateye intambara kuri Gaza.
Ibi bikorwa byâaba-Houthi bivugwa kugeza ubu bimaze kugabanya 35% ku ngendo zâamato yâubucuruzi aca muri iyi nzira inyuramo 15% byâibicuruzwa bica inzira yâamazi ku isi.
Televiziyo Al-Masirah yâaba-Houthi yatangaje ko ibitero bya Amerika byibasiye ahantu hatandukanye mu murwa mukuru Sanaa wa Yemen harimo no ku kibuga cyâindege mpuzamahanga.
Leta ya Arabia Saoudite yasabye Amerika nâinshuti zayo kugenza macye no âkwirinda ko ibintu bimera nabiâ, ndetse ko âihangayikishijwe cyaneâ nâuko ibintu bimeze.
âNi ukwirwanahoâ â Ibihugu byâinshuti

Leta zâibihugu bya Australia, Bahrain, Canada, Denmark, Ubudage, Ubuholandi, New Zealand, Korea yâEpfo, Amerika, nâUbwongereza zasohoye itangazo zihuriyeho rivuga kuri ibi bitero.
Ibi bihugu byavuze ko hari âubwumvikane bwagutseâ bwâumuryango mpuzamahanga burwanya aba-Houthi, kandi ko akanama kâumutekano ku isi ka ONU mu kwezi gushize kasabye aba-Houthi guhagarika ibitero ku mato mu nyanja itukura.
Aba-Houthi batangiye kurasa za misile no kurasa bakoresheje za drones amato yâubucuruzi aca muri iyi nyanja nyuma yâuko Israel itangiye ibitero muri Gaza mu Ukwakira(10).
Ibitero byâaba-Houthi ku mato aca mu nyanja itukura hagati yâUgushyingo (11) nâUkuboza(12) gushize byiyongereye ku kigero cya 500%.
Itangazo ryâibi bihugu bicuditse rivuga ko ibitero byatangiye âbigendanye nâuburenganzira bwite cyangwa rusange bwo kwirwanahoâ.
Abasesenguzi batandukanye bavuga ko ibi bitero ari ikimenyetso ko Amerika nâinshuti zayo bidashobora kwihanganira ko inyungu zabo zâubucuruzi zibangamirwa.
Bamwe banenga ibi bihugu bikomeye kutagaragaza ubushake nâimbaduko mu gikorwa nkâibi ahandi ku isi ubu hari amakimbirane akomeye.
Ibitero byâindege birahagije?
Isesengura rya Frank Gardner umwanditsi wa BBC ku byâumutekano
Abacurabwenge ba gisirikare bâibi bihugu bizeye ko ibitero byâindege kabuhariwe zâintambara bizagera ku ntego yo guca intege aba-Houthi mu bitero bakora ku mato mpuzamahanga. Gusa bisa nâibitazakunda.
Aba-Houthi, bahabwa intwaro, batojwe, kandi bahabwa amakuru yâubutasi na Iran, bamaze igihe baragumutse. Ubu babashije kwerekana neza ko barengera Hamas na Palestina barasa amato bita ko afite ihuriro na Israel, ibintu byumvikana neza mu Barabu benshi, ukurikije ibyo Israel irimo gukora muri Gaza.
Ibi ntabwo ari ibintu bazahagarika mu buryo bworoshye, ndetse batangaje ko bizakomeza.
Ubwo muri Mata(4) 2015 Arabia Saoudite yatangiraga ibitero byâindege kuba-Houthi bari bamaze gufata ubutegetsi muri Yemen, i Riyadh bambwiye ko intambara bazaba bayirangije mu mpera zâuwo mwaka.
Ariko hafi imyaka 10 irashize, aba-Houthi ubu baraganje muri Yemen kurusha ikindi gihe cyose. Ibi byabahaye imbaraga nâubushobozi bwo gukora ibyo bashaka ku nyanja irukura â inzira ikomeye yâubucuruzi ku isi â ibegereye.
Amerika nâinshuti zayo bazaba bifuza ko ibi bitero byabo biba bigufi kandi ntibigwemo abantu benshi. Ariko aba-Houthi nabo bashobora kuba bafite ibindi bitekerezo.
âVuba US na UK bazabona ubusazi bwaboâ â umukuru wâaba-Houthi

Ahavuye isanamu, AFP
Umukuru wâaba-Houthi Mohammed al-Bukhaiti yabwiye Amerika nâUbwongereza ko âvuba bazabona koâ ibitero kuri Yemen âari ubusazi buruta ubundi mu mateka yabo.â
Yanditse kuri X ko ibi bihugu byakoze ikosa mu gushoza intambara kuri Yemen âkuko nta nyungu byavanye mu byo bakoze mbereâ.
Yongeraho ati: âBuri muntu wese muri iyi si afite amahitamo abiri. Kuba ku ruhande rwâabarimo gukorerwa jenoside cyangwa ku ruhande rwâabarimo kuyikora.â
Aba-Houthi nibande?
Aba-Houthi ni umutwe wa gisirikare ushamikiye ku bitwa aba-Zaidis, ni Abasilamu bâaba-Shia ba nyamucye muri Yemen. Izina ryâuyu mutwe riwuvana ku wawushinze witwa Hussein al Houthi.
Uyu mutwe washinzwe mu myaka ya 1990 witwa Ansar Allah (Abayoboke bâImana) ngo barwanye ruswa ya perezida wariho icyo gihe, Ali Abdullah Saleh.
Perezida Saleh, wari ushyigikiwe nâigisirikare cya Arabia Saoudite, yagerageje kurandura aba-Houthi mu 2003, ariko izi nyeshyamba zibanesha bombi zibasubiza inyuma.
Kuva mu 2014 izi nyashyamba zirwana intambara yâimbere mu gihugu na leta ya Yemen, nubwo iyi leta ishyigikiwe nâibihugu bya Arabia Saoudite na UAE, aba-Houthi babashije gufata umurwa mukuru Sanaa nâigice kinini cyâigihugu.
ONU ivuga ko kugeza mu 2022 iyo ntambara yari imaze kugwamo abantu 377,000 naho miliyoni enye baravuye mu byabo.
Aba-Houthi bavuga ko bari mu ihuriro riyoboye na Iran rirwanya Israel, Amerika, nâuburengerazuba muri rusange â ririmo kandi Hamas na Hezbollah.

Aba-Houthi barebera ku wundi mutwe wâaba-Shia wo muri Liban, Hezbollah, uyu mutwe wakomeje kubatoza ibya gisirikare kuva mu 2014, nkâuko bivugwa na Amerika.
Aba-Houthi kandi bafata Iran nkâinshuti, kuko bafite umwanzi umwe â Arabia Saoudite.
Iran ihakana uruhare mu bitero byâaba-Houthi ku mato mu nyanja itukura.
Leta yamewe na ONU ya Yemen ni iyitwa Presidential Leadership Council ya Yemen, gusa abategetsi bayo bakorera i Riyadh muri Arabia Saoudite, aho uwari perezida wa Yemen yahungiye mu 2015.
Igice kinini cyâabaturage ba Yemen ubu baba ahagenzurwa nâaba-Houthi, kimwe nâumurwa mukuru Sanaa nâamajyaruguru yâigihugu. Bagenzura kandi umwaro wâinyanja itukura.
Aba-Houthi bakusanya imisoro kandi bicapira amafaranga yâigihugu.









