Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Koreya y'Epfo yeguye mu gihe Perezida yategetse iperereza ku gutsindwa kwayo mu gikombe cy'isi
Hong Myung-bo yeguye ku mwanya w’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abagabo ya Koreya y’Epfo nyuma yuko inaniwe gukomeza mu cyiciro cyo gukuranamo mu mikino y’igikombe cy’isi.
Iyo kipe yari yizeye ko yashoboraga gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cy’iryo rushanwa nk’imwe mu makipe ya gatatu meza ariko icyo cyizere cyayoyotse ku wa gatandatu.
Uko gusezererwa hakiri kare kwatumye iyo kipe inengwa na benshi muri Koreya y’Epfo, mu gihe Perezida w'icyo gihugu Lee Jae-myung yasabye ko hakorwa iperereza ku mpamvu zatumye iyo kipe yitwara nabi.
Hong yasabye imbabazi abafana ku cyumweru ndetse avuga ko ari we wenyine nk’umutoza mukuru ukwiye kubazwa uko kwitwara nabi kw’iyo kipe.
Koreya y’Epfo, yari iyobowe n’umukinnyi uzwi cyane Son Heung-min, yatsinzwe imikino ibiri, itsinda umwe, mu gikombe cy’isi, irangiza mu itsinda iri inyuma ya Mexique n’Afurika y’Epfo.
Ukenga iyo kipe kwiyongereye byihuse nyuma y’umukino wa nyuma wayo wayihuje n’Afurika y’Epfo ku wa kane ushize, ubwo Afurika y’Epfo yayitsindaga igitego 1-0.
Izindi nkuru wasoma: