RD Congo: M23 yanenze icyemezo cya leta cyo guhagarika amasomo muri kaminuza z'i Goma n'i Bukavu

Ahavuye isanamu, AFP VIA GETTY IMAGES
Umutwe w'inyeshyambawa M23 wanenze icyemezo giherutse gufatwa na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyo guhagarika ibikorwa by’amashuri muri za kaminuza nyinshi zo mu mijyi ya Goma na Bukavu, uvuga ko cyafashwe biturutse ku bibazo bikomeje kwiyongera by’umutekano mucye.
Mu itangazo yasohoye ku wa gatatu, M23 yavuze ko iki cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku itariki ya 20 Kanama (8) "gihutiyeho" kandi "ntikitaye ku ngaruka zishobora kubaho".
M23 yakomoje ku ngingo y’itegekonshinga iteganya ko buri muntu afite uburenganzira bwo kwiga, inaburira ko uburezi butagomba gukoreshwa mu nyungu za politiki.
Mu itangazo yasohoye, M23 yagize iti: “Nta munyeshuri ukwiye guhatirwa guhara [kureka] umwaka w’amashuri, uburezi cyangwa ahazaza he kubera ibihe igihugu kirimo.”
Yongeyeho ko “ingamba zikwiye zigamije gutuma amasomo akomeza, gutegura ibizamini no kurinda amanota y’abanyeshuri zimaze gufatwa kandi zirimo gushyirwa mu bikorwa ”.
Mu ntangiriro y’umwaka ushize, M23 yatangije ibitero bikomeye byatumye yigarurira ibice byinshi byagenzurwaga n’ingabo za leta ya Congo, harimo n’imijyi ikomeye ya Goma mu ntara ya Kivu ya Ruguru na Bukavu muri Kivu y’Epfo.
Nubwo M23 ivuga ko ibice yafashe birimo umutekano, imirwano ikomeje kubaho bya hato na hato hagati yayo n’ingabo za leta igaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu bice byo mu burasirazuba bwa Congo kigihangayikishije cyane.
Minisitiri w’amashuri makuru na kaminuza muri RDC, Prof Marie-Thérèse Sombo Ayanne, yavuze ko umutekano mucye urimo kubangamira imikorere isanzwe y’amashuri.
Yategetse abayobozi b’ibigo by’amashuri biri mu duce dutekanye kwakira abanyeshuri baturuka mu bice byugarijwe n’umutekano mucye kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
Mu cyumweru gishize, abahagarariye leta ya RDC na M23 bumvikanye ku buryo bw’imikoranire bwo kumenyekanisha igihe habayeho kurenga ku masezerano y'agahenge ndetse no gusuzuma intambwe imaze guterwa n’imbogamizi bikigaragara munzira yo kugera ku mahoro.
Ariko kuva icyo gihe impande zombi zakomeje gushinjanya ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Gahunda nyinshi zabayeho zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC ariko kugeza ubu ntibiratanga umusaruro urambye.
Izindi nkuru wasoma:


