Ivy'akakanya, Croix-Rouge: Abanyeshuri batari munsi ya 16 bemejwe ko bapfuye nyuma y'inkongi y'umuriro muri Kenya
Abanyeshuri batari munsi ya 16 bemejwe ko bapfuye nyuma y'inkongi y'umuriro yibasiye ishuri ryisumbuye ry'abakobwa rya Utumishi Girls Academy i Gilgil, mu karere ka Nakuru, mu burengerazuba bwa Kenya, mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira kuri uyu wa kane.
Polisi ivuga ko abandi banyeshuri 74 barimo kuvurirwa mu bitaro nyuma yo gukomerekera muri iyo nkongi.
Uyu muriro wadutse ahagana saa saba za nijoro ku isaha yo muri icyo gihugu (1:00), ni ukuvuga ahagana saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, utwika inzu bararamo yitwa Meline Waithera Block, yari icumbikiye abanyeshuri bagera kuri 220, barimo abanyeshuri bo mu mwaka wa 10, uwa gatatu n'uwa kane.
Raporo ya polisi igaragaza ko umuyobozi w'ishuri yabimenyesheje abategetsi ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo (4:30), bituma habaho ubutabazi bwihuse.
Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wa Croix-Rouge, ishami ryawo ryo muri Kenya, watangaje ko ibi byabaye byari byamenyekanye mbere ahagana saa cyenda n’igice za mu gitondo (3:30) kuri uyu wa kane.




