Guinea: Isenyuka ry’ikirundo cy’imyanda ryahitanye abantu 30

Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images
Nibura abantu 30 bamaze gupfa nyuma y'uko ikirundo kinini cy'imyanda cyaguye ku nzu zari hafi y'ahajugunywa imyanda mu murwa mukuru wa Guinée Conakry, nk'uko abategetsi babitangaza.
Abandi bantu 22 bakomeretse, barimo batandatu bakomeretse bikomeye,mu gace ka Dar-es-Salam ko mu mujyi wa Conakry.
Abategetsi bavuze ko hashyizweho abantu benshi barimo n’ingabo kugira ngo bakomeze ibikorwa byo gushakisha ababa barokotse. Iyi mpanuka yabaye ahagana saa munani ku isaha yo muri icyo gihugu, nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryabanje.
Umugore umwe yabwiye itangazamakuru ryo muri ako gace ko abana be batanu bose bapfiriye muri iyi mpanuka. Hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera.
Nyuma yaho, abashinzwe ubutabazi bagaragaye bakoresha imashini zicukura mu myanda yasandaye, bashakisha ababa bakiri bazima, mu gihe abaturage benshi bari bateraniye hafi aho.
Minisitiri w’intebe wa Guinea, Mamadou Oury Bah, yasuye aho iyo mpanuka yabereye kugira ngo arebe uko ibintu byifashe kandi anagenzure uko ibikorwa byo gushakisha ababa bakiri bazima biri kugenda.
Umuyobozi w’abaturage bo muri ako gace, Lancine Sylla, yari yabwiye ikinyamakuru AFP ko ko yari afite impungenge z'uko umubare w'abapfuye ushobora kuba munini.
Yagize ati: “Twakuyemo imirambo 18, yahise ijyanwa mu buruhukiro (morgue).”
Si ubwa mbere impanuka nk’iyi iba, kuko mu 2017 na bwo kuri iki kimoteri habereye impanuka aho ikindi kirundo cy’imyanda cyasenyutse kigahitana abantu 10.
Izindi nkuru wasoma:
