Minisitiri w’intebe wa Mali yagiriye uruzinduko muri Algeria mu rwego rwo kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi
Minisitiri w’intebe wa Mali, General Abdoulaye Maiga, yagiriye uruzinduko muri Algeria mu rwego rwo kongera imbaraga mu kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ibi bibaye nyuma y’uko ibi bihugu byombi byari bimaze igihe bifitanye amakimbirane n’ubwumvikane buke.
Ku wa mbere, Maiga yahuye n’abategetsi ba Algeria, barimo Perezida Abdelmadjid Tebboune na Minisitiri w’intebe Sifi Ghrieb, mu murwa mukuru Alger. Ibyo biganiro byibanze ku bibazo by’umutekano, kunoza ibiganiro hagati y’impande zombi, ndetse n’umubano w’amateka umaze igihe uhuza ibyo bihugu byombi by’abaturanyi.
Nyuma yo guhura na Perezida Tebboune mu biro by’umukuru w’igihugu, Maiga yabwiye itangazamakuru ati: “Mali na Algeria bigomba gukomeza kugendera hamwe, kandi bigomba gukorera hamwe kugira ngo abaturage b’ibihugu byombi bagere ku iterambere n’imibereho myiza.”
Umubano hagati ya Mali na Algeria watangiye kuzamba nyuma y’uko Bamako ishinje Alger gushyigikira imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Mali.
Muri Mutarama (1) 2024, Mali yahagaritse amasezerano y’amahoro ya ‘Algiers Accord’ yo mu 2015, yari yarasinyanye n’abarwanyi b’Aba-Tuareg bashakaga ubwigenge. Ayo masezerano akaba yaragezweho bifashijwemo na Algeria nk’umuhuza hagati ya Mali n’aba barwanyi.
Izindi nkuru wasoma: