Iran ivuga ko yiteguye guhangana n’ibyo Amerika yise “igitero gikomeye kurusha ibindi byose mu by’ubukungu”

Ahavuye isanamu, Getty Images
Iran ivuga ko ifite gahunda y’imyaka ibiri yo guhangana n’ibihano by’ubukungu byagutse byafashwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nyuma y’uko Amerika itangaje icyo yise “ibihe bikomeye by’ubukungu” kuri Iran, ndetse ikaburira n’abayishyigikiye.
Mu gusubiza ibyo Minisitiri w’imari w’Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ari “igitero gikomeye kurusha ibindi byose byigeze gukorwa”. Minisitiri w’ubukungu wa Iran, Ali Madanizadeh, yavuze ko igihugu cye “cyiteguye neza guhangana n’ibihano by’Amerika” kandi ko ibyo bizasiga Washington yongeye gutsindwa.
Muri iki gikorwa gishya cy'ibihano Amerika iteganya gufatira Iran, Bessent yavuze ko Amerika izahagarika imikoranire yose y’ubukungu ifitanye na Iran, ndetse yongeraho ko igihugu icyo ari cyo cyose kizafatanya na Iran mu by’imari na cyo kizashyirwa mu kato n’Amerika.
Ibi bibaye nyuma y’uko White House ihindura inshuro nyinshi imyanzuro yayo kandi ikongera igihe ntarengwa yari yashyizeho mu bikorwa byayo byo gushaka guhagarika amakimbirane.
Nyuma y’amasaha make Bessent atangaje izo ngamba, Madanizadeh yavuze ko Iran “yari imaze igihe itegereje iyi gahunda.”
Yabwiye televiziyo y’igihugu ati: “Guverinoma yari yiteguye kandi iracyiteguye. Dufite gahunda y’imyaka ibiri yo guhangana n’ibi bibazo. Natwe dufite uburyo bwacu bwo kubyitwaramo kandi tuzi gukina uyu mukino.”
Yongeyeho ko yaba Ubushinwa cyangwa Uburusiya nta na kimwe cyari “cyemeye” ingamba z’Amerika, kandi avuga ko yiteze ko n’ibindi bihugu bizanga kuzishyira mu bikorwa.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa na yo yavuze ko gufatira ibihugu ibihano no kubishyiraho igitutu bitazana igisubizo, ahubwo ko Beijing izakora ibishoboka byose kugira ngo irinde inyungu z’Ubushinwa.
Izindi nkuru wasoma:



