IKIBIRIRAHO, Trump yakangishije kurasa inshuti y'Amerika, Oman, niba 'yitambitse mu nzira' ku masezerano na Iran

Icyo gikangisho cya Trump kuri Oman, na yo imaze igihe igirana ibiganiro na Iran bigamije kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, kibaye mu gihe igihe cy'iminsi 60 cyo kugira ngo habeho ibiganiro by'amahoro kirangiye.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi

  1. Uburusiya bwaburiye Ubwongereza ku guha 'drones' Ukraine

    Umugore n’umwana barimo kureba umwotsi uzamuka hejuru y’ikigo cya Wildberries nyuma y’igitero cya ‘drone’ cyatangajwe ko cyagabwe na Ukraine ku cyanya cy’inganda cya Koledino Industrial Park, hafi y’i Podolsk, mu Burusiya, ku itariki ya 16 Kanama (8) mu mwaka wa 2026.

    Ahavuye isanamu, EPA

    Insiguro y'isanamu, Umwotsi uzamuka hejuru y’ikigo cya Wildberries nyuma y’igitero cya ‘drone’ cyatangajwe ko cyagabwe na Ukraine ku cyanya cy’inganda cya Koledino, hafi y’i Podolsk, mu Burusiya, ku cyumweru

    Uburusiya bwashinje Ubwongereza “guhitamo ku bushake ko amakuba yo muri Ukraine yiyongera”, nyuma yuko byemejwe ko indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (drone) zakorewe mu Bwongereza zakoreshejwe mu kugaba ibitero imbere mu Burusiya.

    Mu itangazo ambasade y’Uburusiya mu Bwongereza yasohoye, yagize iti: “Mu kubigenza gutyo, Ubwongereza burimo gukora nk’umufatanyacyaha n’ufatanya gukora ibyaha bimena amaraso n’ibitero by’iterabwoba.”

    Yagize iti: “Ibikorwa bya London bizateza ingaruka zidashobora kwirindwa kandi ni yo izabiryozwa.” Yongeyeho ko uko Ubwongereza burushaho kwijandika muri iyi ntambara, “ni ko ikiguzi buzishyura kizamuka cyane”.

    Mu gusubiza, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza yabwiye BBC News ko Ubwongereza buhagararanye (bwifatanyije) “urutugu ku rutugu” na Ukraine.

    Mu itangazo, uwo muvugizi yagize ati: “Uburusiya ntibukwiye gushidikanya ku kwiyemeza kw’iyi Leta kwo guhangana n’ubushotoranyi bw’Uburusiya, muri Ukraine no ku Bwongereza no ku nshuti zacu.”

    Uwo muvugizi yongeyeho ko Ubwongereza “bwiyemeje guha Ukraine ibikoresho icyeneye mu kwirwanaho ku gitero kinyuranyije n’amategeko cya [Perezida w’Uburusiya Vladimir] Putin”.

    Izo ‘drones’, zakozwe na kompanyi ebyiri zitandukanye zo mu Bwongereza, zakoreshejwe imbere mu Burusiya mu bitero byagabwe henshi kandi byageze ku ntego byibasiye inganda, zirimo n’izitunganya ibikomoka kuri peteroli hamwe n’inyubako zibikwamo ibicuruzwa bya Wildberries ikora ubucuruzi bwo ku rubuga rwa murandasi, igereranywa nka Amazon y’Uburusiya.

  2. Urubanza rw'iyicwa rya Tupac Shakur rwatangiye

    Tupac Shakur ari mu modoka - ifoto yo mu mwaka 1996

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Mu iburanisha rya mbere ry’urubanza rw’iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur, abashinjacyaha bavuze ko uwahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi, Duane “Keffe D” Davis, bikekwa ko ari we wateguye igitero cyo kurasa Tupac ari mu modoka, kikamuhitana mu rwego rwo kwihorera.

    Abatangabuhamya basubije inyuma inteko iburanisha mu myaka isaga 30, basobanura uko ibintu byari byifashe mu ijoro Tupac yarasiwemo i Las Vegas mu mwaka wa 1996. Icyo gihe, udutsiko tw’abagizi ba nabi twari dufite uruhare rukomeye muri muzika ya Hip-hop yo mu myaka ya 1990 muri Amerika.

    Ni mu gihe kandi, kutizerana hagati y’abaturage n’abapolisi byatumye abantu batitabira gutanga amakuru ku byabaye muri iryo joro. Ibi byagize uruhare mu gutuma urupfu rwa Tupac rumara imyaka myinshi rutarabonerwa umuti.

    Davis, ufite imyaka 63, ni we uregwa kwica Tupac.

    Ubushinjacyaha buvuga ko nubwo Davis atari we warashe isasu ryahitanye Tupac, ari we bivugwa ko yateguye kandi akayobora icyo gitero. Gusa Davis yahakanye ibi birego byose ndetse avuga ko nta cyaha yakoze.

    Mu ijambo ry’ibanze, ubushinjacyaha bwagaragaje Davis nk’uwayoboraga itsinda ry’abantu bakekwaho kugira uruhare muri icyo gitero. Banagaragaje igitabo kivuga ku buzima bwe Davis yafatanyije n’abandi kwandika, aho bivugwa ko yasobanuye mu buryo burambuye ibyabaye mu ijoro Tupac yarasiwemo.

    Binu Palal, umushinjacyaha mukuru wungirije wo ku rwego rw'akarere, yabwiye inteko y’abacamanza ati: “Tugomba kubisobanukirwa neza, Duane Davis ntabwo ari we warashe Tupac. Ariko ni we wateguye icyo gitero kugira ngo yihorere nyuma yo gukubitwa k’umwishywa we. Igitangaje ni uko ibyo muzabyumva biturutse kuri Duane Davis ubwe.”

    Duane Davis ukurikiranyweho uruhare mu iyicwa rya Tupac yambaye ikote ry'ubururu bwijimye n'ishatsi ya 'bleu ciel' na karuvati areba muri 'camera'

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Duane Davis ukurikiranyweho uruhare mu iyicwa rya Tupac

    Ku ruhande rw’abunganira Davis, bavuga ko ibyo ubushinjacyaha buvuga ari inkuru mpimbano kandi ko uru rubanza rushingiye ku iperereza ryamaze imyaka myinshi ryakozwe mu buryo butari bwo.

    Davis kandi yitandukanyije n’ibikubiye muri icyo gitabo, avuga ko atari we wanditse ibice byose bikigize, ndetse ko hari ibice byahinduwe cyangwa bigahimbwa kugira ngo igitabo kigurishe kopi nyinshi.

    Urubanza rukomeje gukurikiranwa cyane kuko urupfu rwa Tupac Shakur, umwe mu baraperi bakomeye kurusha abandi mu mateka ya Hip-hop, rwabaye rumwe mu manza zamamaye cyane ariko zimaze imyaka myinshi zitarabonerwa igisubizo.

    Izindi nkuru wasoma:

  3. Zambia: Hakainde Hichilema yatangajwe ko yatsinze amatora ya perezida

    Perezida wa Zambia usanzwe ku butegetsi Hakainde Hichilema, akaba yari n’umukandida perezida, ubwo yatoreraga ku biro by’itora byo ku ishuri ryisumbuye ry’abahungu rya Kabulonga Boys Secondary School, riri mu murwa mukuru Lusaka, ku itariki ya 13 Kanama (8) mu mwaka wa 2026. Azamuye urupapuro rw’itora ruzinze, yitegura kurushyira mu gasanduku k’itora ko muri plastike ka 'orange' n'umweru.

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2021

    Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema yatangajwe ko yatsinze amatora ya perezida yabaye muri uku kwezi, nyuma yo kubona amajwi arenga 60% by'amajwi yemewe y'abatoye.

    Komisiyo y'amatora ya Zambia (ECZ) yatangaje ibyavuye mu matora nyuma yo kubarura no guhuza amajwi yo mu duce 226 abaturage batoreyemo, igaragaza ko Hichilema wo mu ishyaka UPND yatsinze ku majwi 2,965,326, angana na 60.49%.

    Inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Trump yakangishije kurasa inshuti y'Amerika, Oman, niba 'yitambitse mu nzira' ku masezerano na Iran

    Trump yambaye ingofero itukura yanditseho MAGA (bisobanuye, mu magambo arambuye y’Icyongereza, kongera kugira Amerika igihangange), arimo gutambuka imbere ya kajugujugu yitwa Marine Force One, apepera n’ikiganza kimwe.

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Perezida w’Amerika Donald Trump yakangishije kurasa Oman – inshuti y’Amerika – niba “yitambitse mu nzira” y’ibiganiro ubutegetsi bwe bugirana na Iran, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru Fox News cyo muri Amerika.

    Amerika na Oman, buri gihugu ukwacyo, bimaze igihe bigirana ibiganiro na Iran bigamije kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, inzira y’amazi y’ingenzi cyane ku bukungu bw’isi. Hashize amezi hafi atandatu ahanini iyo nzira ifunze mu gihe cy’intambara hagati y’Amerika na Iran.

    Umunyamakuru wa Fox yavuze ko Perezida w’Amerika yashyize icyo gikangisho kuri Iran ubwo yakoreshaga imvugo nyandagazi mu kiganiro bagiranye kuri telefone.

    Mbere yaho ku wa mbere, abategetsi bo muri Iran bavuze ko bari bari hafi kugera ku masezerano na Oman. Hagati aho, ejo hazaza h’ibiganiro hagati y’Amerika na Iran ntihasobanutse neza kuko amasezerano y’ubwumvikane (cyangwa mu Cyongereza ‘Memorandum of Understanding’, MoU) hagati y’impande zombi arangije igihe cyayo.

    Aganira n’abanyamakuru ku wa mbere ari mu cyumba cyitwa Oval Office byo mu biro bye bya White House, Trump yabajijwe na BBC News niba arimo gushaka kongerera igihe iyo MoU, nuko arasubiza ati: “Oya.”

    Kuva Amerika na Israel biteye Iran muri Gashyantare (2) uyu mwaka, Iran ahanini yafunze Umuhora wa Hormuz – unyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku isi ndetse ubusanzwe unanyuramo gaze itunganyije. Kongera kuwufungura byakomeje kuba ingingo y’ingenzi y’ibiganiro.

    Oman ihana imbibi n'gice cy'amajyepfo cy'uwo Muhora ndetse ivuga ko yo ari igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho muri iyi ntambara. Ariko Oman yibasiwe n’ibitero byinshi bya Iran ndetse ubu irimo kugira uruhare rukomeye mu biganiro na Iran byo kongera gufungura iyo nzira yo mu mazi.

    Amerika yakomeje ibikorwa byayo byo gutuma uwo Muhora wongera gufungurwa. Umunyamakuru Trey Yingst wa Fox yasubiyemo amagambo ya Trump agira ati: “Niba Oman yitambitse mu nzira, tuzabamishaho ibisasu kugeza amabyi abavuyemo.”

    Ntibisobanutse neza icyo Trump atekereza ko cyaba ari ukwitambika intego ze kuri aya masezerano.

    Muri icyo kiganiro na Fox, Trump yanavuze ko Amerika ifite uburyo bwo ku ruhande ivuganamo mu buryo butaziguye n’umutwe wihariye wo mu ngabo za Iran witwa ‘Islamic Revolutionary Guard Corps’ (IRGC), umutwe wa gisirikare ukomeye ufite ijambo rikomeye mu bukungu na politike muri Iran.

    Umuvugizi wa IRGC yahakanye ibivugwa na Trump.

    Izindi nkuru wasoma:

  5. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.