Amerika yagabye ibitero ku ntwaro zohereza ibisasu za Iran zo ku kirwa cya Larak

Ahavuye isanamu, Reuters
Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko ingabo z’icyo gihugu zarashe ku ntwaro ebyiri za Iran zohereza ibisasu zo ku kirwa cya Larak, ibi bikaba bibaye ibitero bya mbere bizwi Amerika igabye kuri Iran guhera mu mpera ya Nyakanga (7) uyu mwaka.
Igitangazamakuru CBS News gikorana na BBC muri Amerika cyasubiyemo amagambo y’umuvugizi wa bimwe mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika (CENTCOM), Komanda Tim Hawkins, agira ati: “Abasirikare bo mu mutwe [wo mu ngabo za Iran] wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) babonywe barimo gutegura kohereza ibisasu bya rokete mu Muhora wa Hormuz bakoresheje intwaro zo mu nyanja.”
Umutwe wa IRGC wavuze ko icyo gitero cyo ku cyumweru cyishe abantu babiri ndetse kinakomeretsa abandi bantu babiri, ndetse wasezeranyije “igisubizo [ukwihorera] n’igihano”. Nyuma wavuze ko wagabye igitero ku hantu hakorerwa n’ingabo z’Amerika muri Jordan (Jordanie), nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru bya leta ya Iran.
BBC yasabye CENTCOM kugira icyo ibivugaho.
Nyuma gato y’iryo tangazo rya IRGC, ingabo za Jordan zavuze ko zasamye misile umunani.
Mu itangazo zasohoye ku wa mbere, ingabo za Jordan zasubiyemo amagambo y’umuvugizi wazo, yatangajwe n’ibiro ntaramakuru Petra bya leta, agira ati: “Ubwirinzi bw’ikirere bwasamye misile umunani zavogereye ikirere cy’Ubwami [bwa Jordan] mu rucyerera rw’uyu munsi.”
Iki gitero cy’Amerika ni cyo cya mbere kizwi igabye kuri Iran kuva mu mpera ya Nyakanga (7) ubwo Perezida w’Amerika Donald Trump yabaga ahagaritse ibitero bishya Amerika yari yongeye kugaba kuri icyo gihugu.
Izindi nkuru wasoma:
