IKIBIRIRAHO, Trump avuga ko Amerika igiye kugabanya imyitozo ya gisirikare ikorana na Koreya y’Epfo nyuma y’uko itifatanyije na yo mu ntambara na Iran

Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko Amerika igiye kugabanya kuburyo bugaragara imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Koreya y’Epfo, avuga ko afitanye “umubano mwiza cyane” n’umutegetsi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un.

Incamake

Amakuru y'ikibiriraho

Didier Bikorimana na Latifa Mutesi

  1. Zambia: Leta ishinja umukuru w'abatavuga rumwe na yo kugirana isano no kwigomeka kwitwaje intwaro

    Umukandida perezida Brian Mundubile apepera abamushyigikiye ubwo yari asohotse muri radio Hot FM, i Lusaka, mu murwa mukuru wa Zambia, ku itariki ya 12 Kanama (8) mu mwaka wa 2026.

    Ahavuye isanamu, AFP via Getty Images

    Leta ya Zambia yashinje umukandida mu matora ya perezida utavuga rumwe n’ubutegetsi, Brian Mundubile, kuba afite aho ahuriye n’ahantu abashinzwe umutekano bataye muri yombi abantu benshi ndetse bakahafatira intwaro za gisirikare zo ku rwego rwo hejuru.

    Abategetsi bavuze ko icyo gikorwa gifitanye isano na gahunda yo kwigomeka mu buryo bwitwaje intwaro.

    Mu itangazo yasohoye, umunyamabanga wa leta ya Zambia, Patrick Kangwa, yashinje abo bantu kugirana isano na “gahunda za gisirikare zirimo abanyamahanga n’ibigo by’imyitozo ya gisirikare binyuranyije n’amategeko, ku bw’ibyo bikaba biteje inkeke ikomeye ku mutekano w’igihugu”.

    Inkuru irambuye hano

    Izindi nkuru wasoma:

  2. Umukinnyi wa filime Hayden Panettiere yapfuye afite imyaka 36

    Umukinnyi wa filime Hayden Panettiere yambaye ikote rijya kuba ikigina n'umwenda w'umukara imbere, yicaye mu ntebe y'imisego, amwenyura

    Ahavuye isanamu, NBC via Getty Images

    Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Hayden Panettiere yapfuye afite imyaka 36, nk’uko uhagarariye inyungu ze yabitangarije ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Mu itangazo ryasubiwemo n'ibitangazamakuru byo muri Amerika, se, Skip Panettiere, yagize ati: "Tubabajwe cyane no gutangaza urupfu rubabaje rw’umukobwa wacu dukunda cyane Hayden.

    "Yari umuntu wihariye, ufite imbaraga n’urukundo, wazanaga ibyishimo byinshi ku bamukikije ndetse no kuri za miliyoni z’abamukurikiraga kuri televiziyo."

    Kugeza ubu, amakuru arambuye ku rupfu rwe cyangwa icyaruteye ntabwo aratangazwa.

    Hayden Panettiere yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize muri filime Heroes yacaga kuri televiziyo, aho byamugize umwe mu bakinnyi bakunzwe. Nyuma yaje no gukina muri Nashville, ndetse agaragara no muri filime zitandukanye zirimo Remember the Titans na Raising Helen.

    Se wa Panettiere, Skip Panettiere, yasabye ko ubuzima bwite bw’umuryango bwubahirizwa, mu gihe “umuryango wacu ufashe igihe cyo kwakira no gusobanukirwa uru rupfu rutari rwitezwe”. Ibi yabivuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara binyuze kw'uhagarariye inyungu za Panettiere.

    Panettiere yatangiye umwuga wo gukina filime akiri umwana muto cyane. Yari afite imyaka ine gusa ubwo yatoranywaga gukina muri filime y’uruhererekane (soap opera) yakunzwe cyane muri Amerika yitwa One Life to Live.

    Mu ntangiriro y’uyu mwaka, yasohoye igitabo kivuga ku buzima bwe yise This Is Me: A Reckoning, aho yasobanuye ibibazo yahuye na byo nk'umukinnyi wa filime watangiye akiri umwana, ibibazo byo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga, ihohoterwa yanyuzemo, ndetse n’urugendo rwe rwo kongera kwiyubaka.

    Panettiere asize umwana w'umukobwa Kaya, yari yarabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, Wladimir Klitschko, umukinnyi w’iteramakofe (boxing) wo muri Ukraine.

    Izindi nkuru wasoma:

    Ayandi makuru yacu mushobora kuyakurikira kuri YouTube kuri BBC News Gahuza

  3. Kushner, intumwa ya Trump, yahuye n'umukuru wa Hamas muri gahunda y'amahoro ya Gaza

    Umugore w’Umunye-Palestine arimo kugenda n’amaguru ari kumwe n’abana, bari mu muhanda ukikijwe n’ibirundo by’ibyasenyutse, mu gace ka Sheikh Radwan, ko mu mujyi wa Gaza

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, ONU igereranya ko abantu hafi miliyoni 1.9 – bangana na 90% by’abaturage ba Gaza – bataye ingo zabo kuva intambara itangiye

    Jared Kushner, intumwa ya Trump mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, yagiranye ibiganiro by’imbonekarimwe n’umutwe wa Hamas byo kwiga ku ishyirwa mu ngiro rya gahunda y’amahoro muri Gaza ishyigikiwe n’Amerika.

    Umutegetsi w’Umunye-Palestine yabwiye BBC ko iyo ntumwa, isanzwe ari n’umukwe wa Trump, ku cyumweru yahuye n’intumwa ziyobowe n’umukuru mushya wa Hamas, Khalil al-Hayya, bagahurira mu Misiri.

    Mu kwezi gushize, umuryango witwa Inteko y’Amahoro (cyangwa Board of Peace) wa Trump wavuze ko wageze ku masezerano na Hamas n’undi mutwe witwaje intwaro yo “gushyira intwaro hasi byuzuye” muri Gaza. Mu cyumweru gishize, Israel yanze gahunda igizwe n’ingingo 15 ya Trump, gahunda inasaba ko ingabo za Israel ziva muri Gaza ndetse na Gaza ikongera kubakwa ku butegetsi bushya bwa gisivile bw’Abanye-Palestine.

    Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi arimo kuganira na Jared Kushner ku bibera mu Burasirazuba bwo Hagati

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Insiguro y'isanamu, Jared Kushner (imbere ibumoso) ku cyumweru yanahuye na Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi (imbere hagati)

    Ibihugu umunani by’abayisilamu byasohoye itangazo ku cyumweru byamagana kuba Israel yaranze iyo gahunda.

    Trump ni we uyoboye iyo Nteko y’Amahoro – yashinzwe nk’umuryango mpuzamahanga mbere wari ugamije kuzana amahoro muri Gaza, ariko nyuma waje kwaguka uba ugamije kurangiza intambara zo ku isi.

    Iyo nama ya Kushner na Hayya bivugwa ko ari yo ya mbere yo kuri uru rwego kuva habaye amasezerano y’agahenge muri Gaza yo mu mwaka ushize.

    Izindi nkuru wasoma:

  4. Trump avuga ko Amerika igiye kugabanya imyitozo ya gisirikare ikorana na Koreya y’Epfo nyuma y’uko itifatanyije na yo mu ntambara na Iran

    Perezida Trump na Kim Jong Un

    Ahavuye isanamu, Getty Images

    Perezida w’Amerika Donald Trump yavuze ko Amerika igiye kugabanya kuburyo bugaragara imyitozo ya gisirikare ihuriweho na Koreya y’Epfo, avuga ko afitanye “umubano mwiza cyane” n’umutegetsi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un.

    Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social, Trump yavuze kandi ko Koreya y’Epfo iherutse kwanga kwifatanya n’Amerika mu bikorwa byo gukuraho gahunda ya nikleyeri ya Iran.

    Trump yagize ati: "Iyi myitozo ya gisirikare ntabwo ihenze gusa, kuko igice kinini cy’amafaranga ayikoresha gitangwa n’Amerika (nk’uko bisanzwe!), ahubwo inatanga ubutumwa budakwiye na gato kandi bw’ubushyamirane.”

    Ku ruhande rwayo, Seoul yatangaje ko imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’Amerika izakomeza nk’uko yari iteganyijwe. Koreya ya Ruguru yo nta cyo yari yatangaza kuri iki cyemezo cya Trump.

    Ibi bibaye nyuma y’uko muri uku kwezi Koreya ya Ruguru yakoze igeragezwa rya misile zo mu bwoko bwa ‘ballistique’, ibikorwa byabujijwe n’Umuryango w’Abibumbye.

    Ku cyumweru Trump yavuze ko “igihe cyo guhagarika iyo myitozo cyari cyarenze”, kuko Amerika na Koreya y’Epfo byari biteganyijwe ko bitangira imyitozo yabyo ngarukamwaka ku wa mbere.

    Yongeyeho ati: “Nubwo ibi bisa nk’aho bidafitanye isano (?), mperutse kubaza Perezida wa Koreya y’Epfo niba bashaka kwifatanya natwe mu gukuraho intwaro za kirimbuzi muri Repubulika ya Kisilamu ya Iran, maze baransubiza bati: ‘Oya, murakoze!’”

    Trump atangaje ibi nyuma y’amasaha atageze kuri 24 ashyize ku rubuga rwe ifoto ya kera yafotowe ari kumwe na Kim Jong Un mu 2019. Trump yavuze ko bombi ari inshuti zikomeye, “nubwo kuri iyi foto tutagaragaza ubushuti”.

    Mu cyumweru gishize, abategetsi b’ingabo z’Amerika na Koreya y’Epfo bavuze ko iyo myitozo izamara iminsi 11 kandi ko izaba iri ku rwego nk’urw’iyakozwe mu myaka yashize. Biteganyijwe ko izitabirwa n’abasirikare ba Koreya y’Epfo bagera hafi ku 18,000.

    Izindi nkuru wasoma:

    Ayandi makuru yacu mushobora kuyakurikira kuri YouTube kuri BBC News Gahuza

  5. Mwaramutse neza!

    Ikaze kuri BBC Gahuzamiryango, aho tubagezaho amakuru yo mu karere no mu mahanga mu buryo bw'aka kanya.