Ebola: Les Léopards ya DR Congo yabujijwe guca i Kinshasa mbere yo kujya muri US gukina igikombe cy’isi

Ahavuye isanamu, FECOFA
Gahunda z’ikipe y’igihugu ya DR Congo zahungabanyijwe n’icyiza cya Ebola Bundibujyo kibasiye iki gihugu mu myiteguro ya nyuma irimo mbere yo kujya mu gikombe cy’isi kizatangira mu kwezi gutaha, aho izakinira muri Amerika.
Abakinnyi ba Les Leopards bagombaga guhurira i Kinshasa ku cyumweru tariki 25 z’uku kwezi, maze mu muhango ukomeye kuri stade ya Tata Raphaël i Kinshasa Perezida Tshisekedi agashyikiriza kapiteni w’iyi kipe Chancel Mbemba ibendera ry’igihugu imbere y’abafana ibihumbi.
Ikipe ya Les Léopards itozwa n’umutoza wayo Sébastien Desabre igizwe na benshi bakina kandi baba ku mugabane w’Uburayi.
Amakuru yemeza ko leta ya Amerika yategetse ko iyo kipe itanyura muri RD Congo mbere yo kujya muri Amerika.
Mu rwego rwo kurinda iyi kipe ikiza cya Ebola ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho ryatangaje ko iriya gahunda yari iteganyijwe gisubitswe.
Iyi kipe izahurira mu Bubiligi, aho biteganyijwe ko izishimirwa n’abafana benshi mu muhango mbere y’uko yerekeza muri Amerika.
DR Congo isubiye mu gikombe cy’isi nyuma y’imyaka irenga 50, umukino wayo wa mbere izawukina na Portugal tariki 17 z’ukwezi gutaha mu mujyi wa Houston, Texas. Iri mu itsinda K aho iri kumwe kandi na Colombia na Uzbekistan.
Izindi nkuru wasoma:

