Imvo n'Imvano n'abahanzi bo mu Rwanda Bruce Melodie na Element

Imvo n'Imvano n'abahanzi bo mu Rwanda Bruce Melodie na Element
Yatangajwe

Twongeye kubaha ikaze hano mu kiganiro cy'Imvo n'Imvano cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya mbere y'ukwa gatandatu mu 2024. Kaze mu kwezi kwa gatandatu.

Uyu munsi Imvo n'Imvano irabataramisha hamwe n'abahanzi bo mu Rwanda basuye studio za BBC Gahuzamiryango hano i Londres mu Bwongereza. Abo ni ibyamamare muri muzika yo mu Rwanda, bazwi ku mazina ya Bruce Melodie na Element, baje mu bitaramo byateguriwe i Londres ku wa gatandatu no ku cyumweru gishize.

Ni ibitaramo byari byatumiwemo abahanzi bo mu Rwanda, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo no muri Uganda.

Intego y'ibyo bitaramo yari iyo guteza imbere umuziki w'abahanzi bo mu karere ko muri Afurika y'uburasirazuba, badakunze kugaragara ku rubuga rw'abahanzi hano mu Bwongereza nkuko abo muri Afurika y'uburengerazuba bakunze kugaragara hano.

Abo bahanzi bavuga ko ibyo bitaramo byitabiriwe n'abantu benshi kandi bavuye ahantu hatandukanye mu Bwongereza.

Muri iki kiganiro, aba bahanzi baratubwira uko byari byifashe muri ibyo bitaramo, amasomo bakuyemo, dore ko bose ari ubwa mbere baje gukorera ibitaramo hano i Londres. Baratubwira uko batangiye umuziki, n'aho babona umuziki nyarwanda ugeze ku ruhando mpuzamahanga.

Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Félin Gakwaya.