Ni gute aba bajura bibye banki i Burayi ku manywa y'ihangu, bagafata abantu benshi ho ingwate?

Ahavuye isanamu, Reuters
Abagabo benshi bitwaje intwaro bibye banki ku manywa y'ihangu mu mujyi wa Naples, banafata abantu 25 ho ingwate mbere yo gutoroka banyuze mu nzira yo munsi y'ubutaka.
Polisi yagose ishami rya banki ya Crédit Agricole mu majyepfo y'Ubutaliyani nyuma gato y'uko ubujura butangiye saa sita z'amanywa ku isaha yo muri ako gace (10:00 GMT).
Abatangabuhamya bavuga ko bagiranye ibiganiro n'abajura mbere yuko abafashwe bugwate barekurwa nyuma yo gufungwa amasaha agera kuri abiri mu gihe cy'ubujura bwa banki.
Amashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abazimya umuriro bagaragaraga bakomanga ku madirishya bafasha abantu gusohoka aho abajura bari babakingiranye.
Bamwe mu bafashwe bugwate bahise bakurura ikirahuri cy'idirishya, barakimena, hanyuma barasohoka.
Nyuma y'aho umugabo umwe yabwiye urubuga rwa Fanpage.it ko abajura bamufungiye mu cyumba kandi, nubwo bari bitwaje intwaro, "ntibayikoresheje guhungabanya ubuzima bwe cyangwa ku mwicha ".
Nta muntu wakomeretse bikomeye. "Kubera ubufasha bwihuse ... abantu bose bafashwe bugwate barekuwe nyuma gato ya saa saba n'igice z'amanywa, nta n'ibikomere bikomeye bagize," nk'uko byatangajwe n'umukuru w'akarere Michele di Bari mu itangazo rye.

Ahavuye isanamu, Reuters
Itsinda ry'abantu benshi barebaga, abaturage, n'abazimya umuriro bateraniye mu kibuga bategereje ikintu icyo ari cyo cyose cyakorwa, mu gihe abantu ibihumbi n'ibihumbi barebaga aho icyaha cyabereye mu nzu z'amagorofa.
Abagize itsinda ry'igipolisi c'yubutabazi batabaye byihutirwa bavuye ntara ya Tuscany muri icyo gihugu .
Abapolisi bagera kuri 40 bari kumwe n'imbwa bagiye aho hantu, mu gihe amatsinda y'iperereza yashakishaga ibimenyetso by'ibiganza by'abajura.
Nyuma y'amasaha make, binjiriye muri banki bamena idirishya.
Nyuma gato y'aho, urusaku rw'amasasu menshi n'amagerenade byumvikanye muri iyo nyubako ya banki.
Ariko icyo gihe bivugwa ko abajura batorotse banyuze mu nzira yo munsi y'ubutaka, nk'uko byatangajwe n'itangazamakuru ryo muri ako gace.
Nyuma yaho amashusho yagaragaje abasirikare benshi n'abazimya umuriro bashakira mu mwobo wari hafi aho, mugihe abantu benshi bakomezaga kuzura kuri iyo nyubako.
Fanpage.it yatangaje ko agaciro k'ibyasahuwe kadahita kamenyekana kuko abajura bateruye udusanduku twinshi tw'amafaranga.













