'Mfite ibitsina gore bibiri, wenda nzahura n'Umusamariya mwiza ushobora kumva ikibazo cyanjye'

    • Umwanditsi, Asha Juma
    • Igikorwa, BBC Swahili
    • Yakoze inkuru ari, Nairobi
  • Yatangajwe
  • Igihe co gusoma: iminota 6

Tekereza, uvumbuye ko umubiri wawe ufite imiterere idakunze kugaragara ku buryo n'abaganga bagorwa no kuyisobanura - kandi ko impyiko imwe ufite, ari yo ishobora guhitamo iherezo ry'ubuzima bwawe.

Uko ni ko bimeze kuri Abigael Kendi, umukobwa w'imyaka 19 wo muri Kenya wavutse afite inkondo ebyiri z'umura, nyababyeyi ebyiri, ibitsina gore bibiri, n'impyiko imwe.

Umunyamakuru wa BBC Asha Juma yaboneyeho umwanya wo kuganira na we aho avuga ko ubuzima bwe butamworoheye kubeya iyi miterere kuva mu 2020 kugeza ubu.

Urugendo rw'uburwayi bwa Abigael

Abigael yakuze nk'abandi bakobwa ariko ubuzima bwe bwatangiye guhinduka ubwo yinjiraga mu bwangavu.

Yagize ati: "Natangiye kugira ububabare bukomeye mu gihe cy'imihango yanjye, kandi igihe cyose nabibwiraga mama, yambwiraga ko ari ikibazo gisanzwe cy'umukobwa. Kwituma ibikomeye n'ibyoroshye biranga ndetse ntangira no kuruka. Nabibwiye mama ariko yabibonaga ko ari urwenya."

Ibi byatumye uyu mukobwa ababara maze bukeye bwaho umubiri we utangira guhinduka maze ajyanwa kwa muganga.

Abigael agira ati: "Batangiye kunkorera ibizamini byo gutwita kuko inda yanjye yasaga n'aho yabyimbye mu gihe abandi bavugaga ko ntwite."

Ariko igihe ibizamini byagaragazaga ko ameze neza, abaganga bagombaga gutumiza ibindi bipimo kugira ngo bakomeze kumusuzuma.

Ni ryari ababyeyi ba Abigael bamenye ko umukobwa wabo afite iki kibazo?

Abigael agira ati: "Ubwo najyanwaga mu bitaro kugira ngo mpabwe imiti yo kuvura indwara zo mu nda kuko igifu cyanjye cyari cyabyimbye, nakorewe isuzuma rya CT maze basanga, uretse impyiko imwe, mfite inkondo ebyiri z'umura, nyababyeyi ebyiri y'inda n'imyanya ndangagitsina ibiri."

Abigael yasobanuye ati : "Nari nzi ko kugira impyiko imwe atari ikibazo kuko abantu bashoboraga kuyitanga no gufasha abandi, ariko iyanjye yahoraga ifite amazi, bambwiye gufata imiti yo kwirinda icyo bise amabuye y'impyiko. Nari mfite ubwoba bwinshi ko ubuzima bwanjye buri mu kaga kandi icyo gihe nabonaga ko ari byiza kuyireka gusa."

Ubwo bwari ubwa mbere ababyeyi bamenye ko umwana wabo afite ikibazo cy'ubuzima.

Abigael yibuka ko yabonye nyina arira cyane nyuma yo kubwirwa iyo nkuru.

'Sinigeze ngira imihango'

Abigael avuga ko iki kibazo cyamuteye guhura n'ibibazo byinshi.

"Nubwo ariko sinshobora kujya mu mihango nk'abandi bagore. Sinigeze ngira imihango na rimwe. Wenda, ubwo navaga muri CT scan, nabonye ikintu kimeze nk'amaraso maze ndavuga nti wenda natangiye kujya mu mihango."

Abigael agira ati: "Ndababara cyane, urugero, muri uku kwezi kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 15 no ku itariki ya 20 kugeza ku ya 25 narababaye ariko sinshobora kujya mu mihango. Sinigeze ngira imihango cyangwa ngo nambare 'cotex' nk'umukobwa usanzwe uri mu mihango."

Ibi byatumye Abigael yumva ko atari ameze neza. "Natangiye gukosora umubiri wanjye, ndetse nanditse igitabo, mvuga kuri iki kibazo mfite".

'Ntibyoroshye kujya mu bwiherero'

Uyu mukobwa yongeraho ko iyo agize ububabare bukomeye bugaragaza ko ari mu mihango, iyo agenda, abantu bamubwiraga ko asa n'uwegamye ruhande rumwe. Ibi biterwa n'uburemere yumva muri iki gihe mu mara ye manini.

Abigael agira ati: "Sinshobora kwihagarika. Akenshi ngomba gufata umuti. Nanone ngomba gukoresha agakoresho ko kwa muganga kamfasha kuvana inkari mu mubiri y'inkari. Byansabaga kuguma kwa muganga bankuramo inkari mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Ariko babonye ko nandura indwara batangiye kunyigisha uburyo bwo kwishyiramo agakoresho ko gukuramo inkari ubwanjye. Igihe cyo kwituma kigeze, ndakinjiramo, hanyuma nkakajugunya."

Indwara Abigael arimo kugira yatumye agira ikibazo cyo kunyara cyangwa kwituma.

'Ibibazo nanyuzemo ku ishuri'

Yakoreshaga igikoresho cyo gukuramo inkari ndetse no mu gihe yari ku ishuri.

Abigael agira ati: "Ndacyagikoresha kugeza n'uyu munsi iyo ngiye mu bwiherero kuko babonye ko uruhago rwanjye rwabyimbye."

Nk'aho ibyo bidahagije, Abigael yari yahawe uburenganzira bwo gukoresha ubwiherero bwe ku ishuri, ariko icyarushijeho kuba kibi ni uko abanyeshuri biganaga bifuzaga kumenya impamvu akwiye guhabwa ubwo burenganzira.

Abigaeli agira ati: "Abanyeshuri benshi bambazaga ukuntu nari umuntu wihariye kugeza igihe nahawe ubwiherero bwanjye bwite. Hari n'abarimu batanyumvaga kandi aibo babihisemo ."

Ubu buzima bwatumye agira agahinda gakomeye. Aragira ati : "Nahoraga ndwaye umutwe. Nagiye nongera gupimwa CT scan maze basanga mfite amazi mu mutwe''

'Nabazwe inshuro ndwi'

Abigael avuga ko urugendo rwe rwo gushaka umuti rutari rworoshye.

Abigael agira ati: "Nabazwe inshuro zirindwi kugira ngo mbone imihango nk'abandi bagore, nzashobore kubona urubyaro, ariko sinabishoboye."

Nk'umuntu, uyu umukobwa aravuga ko yageze aho yumva arambiwe kuvurwa.

"Narabazwe. Hari igihe numva mbabariye ababyeyi banjye kuko nabamariye amafaranga yabo, bagurishije ibintu byinshi kubera njye, kandi nubwo bagurisha ibintu ntabwo mbona hari igihinduka ku buzima bwanjye. Numva nta cyizere mfite. Hari igihe nababwiye ko bandeka ngapfa . Ariko kubera ukuntu mbona banyitayeho kandi bankeneye, ndishima kandi nkavuga ko ejo hazaza ari umunsi mwiza kurushaho."

Muri sosiyete, ni ibisanzwe ko abandi batakumva, cyane cyane iyo uri mu bibazo by'ubuzima. Abigael avuga ko buri wese afite uko abona ibintu mu bihe arimo.

"Ntitwari twemeye kubasobanurira ko mfite imyanya ndangagitsina ibiri. Ntibadusobanukiwe. Bibwiraga ko wenda ndimo mvuga ko ndwaye ariko ntibari bazi icyo nari ndwaye."

Abigael yibuka ati: "Bamwe bavuga ko ari ubupfumu cyangwa se hari ikintu nyogokuru yasize atavuze, abandi bavuga ko twagombye kujya ku muvugabutumwa kugira ngo akire. Abandi bavuga ko narozwe ."

Uyu mukobwa avuga ko muri iki gihe byamusabye kuvuga ibiri mu mutima we no kuvuga ku kibazo arimo guhura nacyo kuko ababyeyi be bakoze ibishoboka byose kugira ngo bamuvure ariko ntarabona umuti wamukemurira ikibazo cye.

"Nafunguye umutima wanjye nizeye ko wenda nzahura n'Umusamariya mwiza ushobora kumva ikibazo cyanjye akamfasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Wenda n'abandi bifungiranye, bafite ibibazo nk'ibyanjye, nabo bazakingurirwa."

Abigael arasaba abantu bahanganye n'ibibazo by'ubuzima bucece kureka gutinya no kwigaragara kugira ngo babone ubufasha.

Kugeza ubu, Abigael yagize amahirwe yo kuvurirwa mu bitaro by'igihugu bya Kenyatta muri Kenya kandi ibi byakomeje kumuha icyizere cy'uko umunsi umwe, inzozi ze zo kuba umuganga zizasohora.