âIgisirikare cyacu ubu gishobora kurasa i Kigali kiri i Gomaâ â Tshisekedi

Ahavuye isanamu, FatshiNews/X
Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yavuze amagambo akomeye mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu mugoroba aho yavuze ko âigisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i Gomaâ.
Mu kwiyamamaza kwe, Tshisekedi yagiye agaruka ku ntambara yo mu burasirazuba bwâigihugu cye ashinja ko ari u Rwanda ruyiri inyuma. Ibyo u Rwanda ruhakana.
Tariki 08 zâuku kwezi, ari kwiyamamariza mu mujyi wa Bukavu, Tshisekedi yagereranyije Perezida Paul Kagame wâu Rwanda na Adolph Hitler wategekaga Ubudage mu ntambara ya II yâisi.
Ibi umuvugizi wa leta yâu Rwanda yabyise âubushotoranyi bugaragara kandi bweruyeâ, kugeza ubu ntacyo uruhande rwâu Rwanda ruravuga kubyo yatangaje uyu munsi.
Uyu munsi ku kibuga cya Ndjili Sainte ThĂ©rĂšse mu murwa mukuru Kinshasa, Tshisekedi yavuze amagambo akomeye nanone yibasira u Rwanda, arimo nâigitutsi.
Yagize ati: âIsasu rya mbere ryâabo baâŠ(igitutsi) nirigwa kuri Congo, cyangwa agace ka mbere bazafata, nzakoranya Inteko ishingamategeko, nyisabe uruhushya rwo gutangaza intambara ku Rwanda.â
Yongeraho ati: ââŠntimugire ubwoba, igisirikare cyacu uyu munsi gishobora kurasa i Kigali kiri i GomaâŠKagame [perezida] ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba, akinishe abandi bantu ntakine na Fatshi Beton (Felix Tshisekedi).â
Tshisekedi yavuze aya magambo mu gihe abategetsi bakuru mu Rwanda bari mu gikorwa cyo gutangiza uruganda rukora inkingo za malaria nâigituntu i Kigali rwâikigo BioNTech cyo mu Budage kizwiho ko cyakoze rumwe mu nkingo za Covid-19.
Tshisekedi yavuze ibi abihereye ku ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa riherutse gutangazwa ko rishingiwe i Nairobi, ririmo imitwe irimo na M23 bamaze igihe barwana.
Amagambo ya Tshisekedi asobanuye iki?
Intambara yo mu burasirazuba bwa DR Congo, ubu imaze iminsi icyenda mu gahenge kasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kinshasa iyishinja ubutegetsi bwa Kigali ko aribwo buri inyuma yâumutwe wa M23 ubu ugenzura ibice binini bya teritwari za Masisi na Rutshuru zâIntara ya Kivu ya Ruguru.
Ubusanzwe henshi ku isi, abanyapolitike bari kwiyamaza bashaka gutorwa amgambo yabo afatira ku bibazo nyamukuru biba bihanze igihugu. Bakizeza kubikemura nibatorwa.
Amagambo arimo gukabya no kurenza igipimo cyâibisanzwe si mashya mu kwiyamamaza kwâabanyapolitike iyo bari gusaba amajwi. Ntibitangaje ko Tshisekedi yiyamamaza avuga uko azatsinda intambara yo mu burasirazuba bwâigihugu cye, gusa amagambo akoresha ntavugwaho rumwe hose.
Mu gihe abamushyigikiye bishimira imvugo ze bigaragara, abasesenguzi batandukanye bavuze ko amagambo aheruka gukoresha agereranya mugenzi we Paul Kagame na Hitler yarimo âkutigengesera mu mvugoâ, nkâuko umwe yabyanditse ku rubuga X.
Amagambo yâuyu munsi ashobora guhuhura ibintu byari bisanzwe byifashe nabi hagati ya Kigali na Kinshasa kuko yari agizwe nâimvugo yo guhembera intambara.
Leta yâu Rwanda ntacyo iratangaza ku magambo yavuzwe na Tshisekedi kuri uyu wa mbere.
Ibikorwa byo kwiyamamaza muri DR Congo birarangira saa sita zâijoro ryo kuru uyu wa mbere mu gihe amatora ateganyijwe kuwa gatatu.













